Ingaruka za COVID-19 ku bagore bonsa zigera no ku kubura amashereka

Sangiza abandi

Muri Werurwe 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ko abagore barwaye COVID-19 bacyonsa babikomeza bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, kuko amashereka arinda abana kwandura indwara. Ni nyuma y’uko inyigo zari zerekanye ko kitandurira muri ubwo buryo.

Hari ababyeyi bahitamo kwikama amashereka akohererezwa abana mu rugo mu gihe barwariye mu bitaro cyangwa bumva batameze neza, hakaba n’abubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima bakonsa umwana bisanzwe. Ayo arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no koza imoko mbere yo gutangira konsa.

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu barwaye COVID-19 bagiye bavuga ko mu ngaruka zayo bahuye nazo no kubura amashereka birimo.

Urugero rwa hafi ni umubyeyi waganiriye na Rwanda Today, watandukanyijwe n’umwana we nyuma y’iminsi itanu yonyine amwibarutse.

Yajyanywe kwa muganga afashwe n’ibise ariko agezeyo agaragaza ibimenyetso bya COVID-19. Ku bw’amahirwe make n’ubuzima bw’uwari mu nda bwatangiye kugira ikibazo aho umutima we wateraga cyane, bituma abaganga bamubaga.

Umubyeyi yasezerewe, amaze iminsi mike mu rugo guhumeka biranga biba ngombwa ko yohererezwa imbangukiragutabara imusubiza kwa muganga. Yamujyanye ku bitaro ari ku mashini imwongerera umwuka, umwana asigara mu rugo we ajyanwa i Kanyinya.

Asobanura ubwoba n’agahinda yari afite asize, umugabo n’abana be babiri barimo n’uwo muto, yagize ati “Umutima wamvuyemo ndebye uko nsize umwana wanjye w’iminsi itanu. Umuhungu wanjye mukuru we yakomezaga kumbwira ati ‘urabeho mama’ nanjye nkumva ikintu kimbwira ko iyo ishobora kuba ari yo foto ya nyuma y’umuryango wanjye mbonye. Numvise ngize agahinda kenshi.”

“COVID-19 ni indwara yica kandi ikangiza ingingo z’imbere mu mubiri. Ariko mbere na mbere ikwica mu ntekerezo kandi nanjye ibyo ni byo byambayeho.”

Uwo mubyeyi amazina ye yagizwe ibanga yatangaje ko ubwo yari agarutse mu rugo amaze gukira Coronavirus, yagerageje konsa umwana amashereka arabura.

Ubushakashatsi bwa HSE bwerekana ko umubyeyi wonsa hari imiti adakwiye guhabwa.

Mu kugena iyo kumuvuza, muganga agomba kwita ku kuba ibimenyetso by’indwara ivurwa byoroheje cyangwa bikomeye, uko umuti uri bumufashe, ingano yawo ishobora guca mu mashereka ikagera ku mwana ndetse n’indi miti asanzwe ari kunywa kugira ngo bidateza izindi ngaruka.

Kuko nta muti wa COVID-19 uraboneka, uwayirwaye havurwa ibimenyetso byayo kugeza bikize.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi wonsa atagomba kuvuzwa imiti irimo igabanya amashereka. Iyo irimo iya “Phényléphrine” na “Pseudoéphédrine” ikunze kuvurishwa indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Umubyeyi wonsa urwaye Coronavirus ashobora kuyikira akabura amashereka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *