Religion / 9 August 2024
Rwabigwi Cyprien azaniye abakristu Gatolika Agaseke gashya mu bitaramo 3 bizabasigira Gusenga byimbitse

Nkuko amaze kubimenyereza abakunzi be bamaze kuba benshi haba mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu , buri mwaka Umuhanzi Gatolika Rwabigwi Cyprien Uyumwaka wa 2024 yateguye Ibitaramo bitatu bizabera muri Diyosezi eshatu Kagbayi,Cyangu na Ruhengeri byose bikazaba mukwezi gutaha .

Mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa Africana Post yemeje ko Ibitaramo koko bihari kandi uyu mwaka hazaba harimo Umwihariko ku bihangano bishya azaniye abakrunzi b’Umuzika ufite injyana zishushye kandi zizana Ububyutse mu bakristu Gatolika kuko zibaha imbaraga zo gusenga byimbitse .

Gahunda y’Ibitaramo

Igitaramo cyambere kizabera muri Diyosezi ya Kagyayi tariki ya 4 Kanama aho azaba ari kumwe na Choral Saint Pierre Gitarama Igitaramo kizabera mu busitani bwa Hotel St Andree Kabgayi ,Iki gitaramo kizaba gifite Umwihariko ukomeye kuko aribwo bwambere hazaba habaye Igitaramo nk’Iki gishyushye cyane Choral St Pierre ari Imwe mu makorari akunzwe cyane Mu mujyi wa Muhanga Diyosezi ya Kgyayi iherereye mo , Kuburyo bw’Umwihariko Iyi Choral ikaba yaratwaye Igihembo murwego rw’Amakorali yitwaye neza muri kiriziya marushanwa y’Umwaka ushize wa 2023 yateguwe na Rwabigwi Cyprien binyuze mu kiganiro Pacis Spirtual Talent show .

Igitaramo cya Kabili Giteganijwe taliki 9 Kanama Icyangugu muri Hotel Kivu Marina B Hotel ni muri Diyosezi ya Cyangugu aho Choral Mrie Reine ikomeye cyane mu mujyi wa Kamembe no muri Diyosezi ya cyangugu ikaba yarabaye ikirangirire , Igitaramo kizaba ari Imbatura mugabo nkuko byagaragaye mu mwaka ushize aho abaturanyi b’I bukavu muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo baje ari benshi kwitabira Igitaramo nanone nk’iki ngiki kigiye kugaruka aho kizaba kirimo indirimbo zirimo n’izaririmbwe mururimi rw’I giswahili .

Igitaramo cya gatatu kizaberara muRI Diyosezi ya Ruhengeri tariki ya 17 Kanama nacyo ni Igitaramo gikomeye aho abazacyitabira bazasusurutswa na Choral Mwami kazi wa Fatima yamaze kwandika Izina rikomeye Mu mujyi wa Musanze Iyi Diyosezi ya Ruhengeri iherereye mo .

Iki gitaramo Kigarutse I Musanze nyuma y’Ubusabe bw’Abakristu bo mu matorero anyuranye yo mu Ruhengeri ubwo bari bitabiriye Igitaramo nk’Iki cyabaye Umwaka ushize bukira badashaka gutaha kubera ko baryohewe kandi bakagira ugufashwa kusadanzwe n’Indirimbo baririmbiwe muri iki gitaramo aho wasangaga buri wese waje yafashwe n’amarangamutima .

Imbaraga zidasanzwe n’Imitegurire y’Iki gitaramo

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Africana Post Aganira na Rwabigwi Cyprien yagize amatsiko ku gushaka kumenya Imbaraga zidasanzwe n’Ubwitange bushingiye ku bushobozi bukoreshwa muri iki gitaramo aho Rwabigwi we ubwe aba afite Choral yihariye imufasha kuririmba Ibikoresho bigezweho bikora mu bitaramo bikomeye Igitaramo gitambuka Live kuri Televiosion no kumbuga nkoranyambaga zinyuranye n’Ibindi byinshi bisaba amafranga bijyanye n’Igitaramo , mu gusubiza iki kibazo Rwabigwi yavuze ko Ingabire Roho mutagatifu ndetse n’Urukundo akunda Umubyeyi bikiramariya yumva ntacyo yabinganya.

©2024 africanapost All Rights Reserved.