Politics / 9 August 2024
Kicukiro :Mu murenge wa Gatenga abanyamuryango ba RPF Abagore bagaragaje Impamvu bagomba gutora Paul Kagame

Kuri uyu iki cyumweru ahasanzwe habera Imurikagurisha bakunda kwita muri EXPO niho habereye Igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame . benshi mu birabiriye Iki gikorwa abagore bagaragaje impambu zinyuranye zo guhitamo gutora Umukandida wabo Paul Kagame bavuga ko yahaye Umugore Ijambo mu nzego zinyuranye harimo n’izifata Ibyemezo .

Bwana Senetege Norbert Uhagarariye Umuryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Gatenga aganira n’itanganzamakuru akaba yavuze ko abanyamuryango uburyo bagaragaje ubwitabire bwo kuza kwamamaza Umukandida wabo Paul Kagame ari benshi akenshi bashingira kubyiza byinshi Umukandida wabo yabagejejeho bityo bakaba bazamutora ijana ku ijana

Igikorwa cyo kwamamaza Umukandida RPF mu murenge wa Gatenga cyaranzwe n’Udushya twinshi turimo akarasisisi kakozwe n’Abagore ,Band ifite Ibicurangisho bigezweho ndetse na Moral iri kurwego rwo hejuru aho abitabiriye uyu munsi basusurukikwe n’Umuhanzi Eric Senderi

©2024 africanapost All Rights Reserved.