Yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga Imana agakunda n’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa: Ni amagambo ubwirwa na buri wese mu bahuye cyangwa ababanye na Rosalie Gicanda, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda wishwe ku wa 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hejuru ya byose, Umwamikazi Rosalie Gicanda abamuzi bemeza ko yakundaga u Rwanda cyane, biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa. Yarugumyemo acunaguzwa kugeza mu 1994 ubwo yamburwaga ubuzima, azira uko yavutse.
Ku wa 20 Mata 1994 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uwari Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare ba Leta yakoraga Jenoside azizwa ko ari Umututsi.
Gicanda yari yarashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre ku wa 13 Mutarama 1942, barabana kugeza tariki 25 Nyakanga 1959 ubwo Umwami yatangaga mu buryo bw’amayobera, agatangira i Bujumbura.
Ubwo u Rwanda rwahindukaga Repubulika, Gicanda yatangiye gucunaguzwa. Mu 1961 Perezida Kayibanda Grégoire yamwirukanye mu Rukari i Nyanza maze ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye, ari na ho ku wa 20 Mata 1994 yiciwe.
I Butare yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Tariki ya 20 Mata 1994 ahagana saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizima binjiye mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda bamufatana n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ishuri rya Gisirikare, ESO.
Muri urwo rugo hasigaye umubyeyi wa Gicanda n’undi mukobwa wo kumwitaho kuko yari ageze mu zabukuru. Abo basirikare batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa.
Ntibyaciriye aho kuko nyuma abo basirikare n’Interahamwe bagarutse mu rugo rw’Umwamikazi bagasahura ibintu ndetse bakanica umubyeyi wa Rosalie Gicanda.
Yari afite umutima wagutse
Bamwe mu babanye n’Umwamikazi Gicanda bemeza ko yari umuntu mwiza, haba ku mubiri no ku mutima, akagira kwicisha bugufi kudasanzwe.
Umukecuru Mukandori Didacienne umuzi kuva kera aganira na IGIHE yagize ati “Ndamukumbuye [asuhuza umutima], wabonaga ari Imana atari umwana w’umuntu. Yaterekaga amata akazimanira abantu bose atarobanuye.”
Uyu mukecuru yagarutse ku kwicisha bugufi kwa Gicanda avuga ko yanabanaga neza n’abandi bagore mu Muryango remezo, dore ko yari umuyoboke ukomeye cyane wa Kiliziya Gatolika.
