Mu myaka itanu umushinga USAID Nguriza Nshore umaze ukorera mu Rwanda wagize uruhare mu bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 97$ binyuze mu gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse ndetse no kubakira ubushobozi urwego rw’abikorera.
Ni umusaruro wagaragajwe kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 mu muhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, USAID Nguriza Nshore.
Uyu mushinga watangijwe mu 2018, wibanze ku bice bitatu birimo gufasha imishinga mito n’iciriritse, gukorana n’ibigo by’imari bigaha iyo mishinga inguzanyo ndetse na Leta y’u Rwanda iri kumwe n’urwego rw’abikorera.
Umushinga ugitangira wari ufite intego yo gutanga inguzanyo za miliyoni 15$ ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs), guhanga imirimo ibihumbi 30 no gutanga igishoro cya miliyoni 30$.
Hagaragajwe ko iyo ntego yahamijwe kuko ibigo bito n’ibiciriritse byahawe inguzanyo ya miliyoni 64$ bingana na 426%, hahangwa imirimo ibihumbi 41 bingana na 136% ndetse hatangwa igishoro cya miliyoni 33$.

Umuyobozi Mukuru wungirije wari ushinzwe gushyira mu bikorwa USAID Nguriza Nshore, Callixte Nyilindekwe yavuze ko umumaro w’uwo mushinga utari ugutanga amafaranga ahubwo wagiraga uruhare mu gutuma ba rwiyemezamirimo bagirirwa icyizere n’ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo.
Ati «Nk’ubu twashoboraga gufasha nka banki gutegura uburyo butuma ijya mu buhinzi nta gutinya ko izahomba. Bisaba kubanza kwiga umushinga, ni ibintu bihenda cyane. Turabafasha tukishyura abahanga aho bari ku Isi hose bakaza kubibafashamo. Ni cyo ingengo y’imari imara.”
Kuri iyi ngingo ya za banki kuva muri Kamena 2022 USAID Nguriza Nshore yafaranyije na Banki ya Kigali mu gufasha abahinzi n’aborozi aho kuri ubu hatanzwe inguzanyo ya miliyari 26 Frw arimo miliyari 13 Frw zahawe ibigo bito n’ibiciriritse.
Kamashazi Norah ukora ibijyanye no gutubura imbuto y’ibishyimbo, ibigori na soya, avuga ko yafashijwe n’uyu mushinga abasha kwagura ibikorwa bye, ava kuri hegitari 15 z’ubutaka yakoreragaho agera kuri hegitari 50.
Ati “Badufashije kwizerwa na za banki ziduha inguzanyo y’ubuhinzi. Bwa mbere nagurijwe miliyoni 30 Frw nzishyura mu mwaka, kuri ubu bampaye miliyoni 45 Frw. Byamfashije no kwishyura abakozi kuko kuri ubu mfite abagera 300 bakora buri munsi, bikajyana no gutunganya umusaruro.”
Uyu mubyeyi ukorera imirimo ye mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko uwo mushinga utaraza yezaga toni imwe kuri hegitari “ariko nyuma yo guhabwa amafaranga nkagura ifumbire n’imbuto ku gihe neza toni enye kuri hegitari.”
Equity Bank ngo yamuhaye inguzanyo ya 16% mu gihe abandi batakoranaga na USAID Nguriza Nshore bayihabwagaa ku nyungu ya 18% ndetse umuntu agasabwa ingwate ikubye kabiri inguzanyo ashaka.
Ati “Nk’ubu inguzanyo bagiye kumpa ya miliyoni 45 Frw natanze ingwate za miliyoni 20 Frw, USAID Nguriza Nshore inshakira abashoramari bandi bo kunyishingira ku ngwate.”
Umuyobozi w’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Stewardship Agribusiness Incubation Center Ltd (SAIC), Hategekimana Jean Baptiste yavuze ko bafatanyije na USAID Nguriza Nshore bahuguye abagera ku 162 aho kuri ubu bamaze kubona miliyoni 1$ ibafasha guteza imbere imishinga yabo.
USAID Nguriza Nshore kandi yanafashije Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kwiga kuri porogaramu zitandukanye zishobora korohereza abashoramari na ba rwiyemezamirimo kwitabira urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri zo harimo politiki yo guteza imbere ubushabitsi mu gihugu (National Entrepreneurship Developpent Policy, EDP) ndetse n’ibikorwa byo guhuza ibigo bya leta n’iby’abikorera byo muri urwo rwego bikaganira uko baruteza imbere.
Muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1 u Rwanda rwihaye gahunda yo kurema imirimo 217 ku mwaka, uyu mushinga watanze umusanzu ukomeye kuko byibuze buri mwaka hahanzwe imirimo 8200.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti avuga ko ari inkunga ikomeye batanze ndetse ko bazakomeza gufatanya na USAID mu yindi mishinga yamaze gutangira muri uru rwego mu kunganira uyu usojwe.
Muri iyo mishinga irimo uwiswe USAID Hinga Wunguke watangiranye na miliyoni 30$ azakora nka za miliyoni 14.9$ za Nguriza Nshore, USAID Kungahara Wagura Amasoko ndetse na Hanga Akazi yatangiye mu 2022 na USAID Orora Wihaze, yose igamije gutinyura abashoramari bakayoboka ubuhinzi n’ubworozi.
