Ku wa 8 Nzeli mu 1990, Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu basore 32 bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserodoti na Papa Yohani Paul II, icyo gihe wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibi bivuze ko Antoine Cardinal Kambanda yizihiza imyaka 31 ishize afashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana kandi kigahabwa umugisha n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ni isabukuru yizihije ari i Budapest muri Hongrie, aho yitabiriye Ikoraniro Mpuzamahanga rya Ukarisitiya ku rwego rw’Isi.
Mu kiganiro na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ari ishema kuba yizihije iyi sabukuru ari kumwe n’abandi bagize Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ati “Nawizihije turi mu Ikoraniro rya Ukarisitiya ku rwego rw’Isi i Budapest kandi Ukarisitiya akaba ariryo pfundo ari naryo shingiro ry’Ubusaserodoti. Ni mahire kuba mbyizihiriza hano hamwe na Kiliziya yose ku Isi na Papa azaza kurisoza ku Cyumweru n’Igitambo cya Ukarisitiya.”
Antoine Cardinal Kambanda wibuka ibyabaye ku munsi yahereweho Ubusaserodoti nk’aho ari ejo, yavuze ko wari umunsi w’ibyishimo kuri we cyane ko yagize n’amahirwe yo guhabwa Ubusaserodoti na Papa.
Ati “Kuri uriya munsi mbuhabwa byari ibyishimo bikomeye cyane cyane ko twari twasuwe na Nyirubutungane Papa noneho kuba twaranahawe n’amahirwe yo kuba ariwe uduha Ubusaserodoti, ni amahirwe akomeye rero nashimiraga Imana n’ibyishimo byinshi ku mutima.”
Uretse kuba umunsi w’ibyishimo kuri we, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ari n’umunsi washimishije se, akavuga ko Mutagatifu Antoine yamuragije azakomeza kumuba hafi.
Ati “Ababyeyi banjye kuri uriya munsi, data yarishimye cyane, anashimira Mutagatifu Antoine, data yari yariragije Mutagatifu Antoine nanjye ambatirisha Antoine andagiza Mutagatifu Antoine ku buryo yavugaga ati uyu Mutagatifu uzakomeza kumwiyambaza ni Umutagatifu wo mu muryango wacu kandi koko nanjye yagiye ankorera ibitangaza byinshi n’ubu mubonamo urugero rw’umuntu wogeje ijambo ry’Imana mu bihe bikomeye kandi agahindura imitima ya benshi.”
Yavuze ko mu butumwa Papa Yohani Pawulo wa II yabahaye kuri uriya munsi yabasabye kuba intumwa z’amahoro.
Ati “Mu butumwa Nyirubutungane Papa yaduhaye byari ukuba intumwa z’amahoro, Ivanjiri yasomwe kuri icyo cyumweru no muri uwo muhango yari ivanjiri Yezu atuma abigishwa kuba intumwa z’amahoro, aho mugeze hose muvuge muti mugire amahoro y’Imana nibwo butumwa bukomeye bukubiye mu nyigisho n’ijambo yatubwiye kuri uriya munsi byahanuraga n’iminsi yari igiye gukurikiraho, aho amahoro ubona koko ko akenewe.”
Sinatekerezaga ko naba Cardinal
Mu baherewe isakaramentu ry’Ubusaserodoti umunsi umwe na Antoine Cardinal Kambanda harimo bamwe bakiri ku mwanya w’Ubusaserodoti nka Sibomana Vincent uri muri Diyosezi ya Kabgayi, Padiri Léopold Zirarushya uri muri Diyosezi ya Ruhengeri na Padiri Niyibizi Deo wayoboye Ines Ruhengeri.
Antoine Cardinal Kambanda kandi yaherewe Ubusaserodoti umunsi umwe na Musenyeri Vincent Harorimana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Kuba nyuma y’imyaka 30 Antoine Kambanda ahawe Ubusaserodoti yaragiriwe icyizere na Papa Francis akamugira Cardinal wa mbere w’Umunyarwanda, ni ibintu bigaragaza umugisha yagize n’umuhate yashyize muri uru rugendo rwo kwiha Imana.
Gusa we yavuze ko ubwo yahabwa Ubusaserodoti atatekerezaga ko ashobora kuba Musenyeri cyangwa Cardinal.
Ati “Mpabwa Ubusaserodoti ntabwo natekerezaga nzaba Musenyeri cyangwa Cardinal, ubundi ubutumwa bw’ibanze kandi bw’ingenzi ni ukuba Umusaserodoti utura Igitambo cya Ukarisitiya, guha Abakirisitu amasakaramentu kubunga n’Imana no kubunga hagati yabo, ibindi biza nyuma. Ntabwo rero nari narigeze ntekereza ko naba Cardinal.”

Muri uru rugendo rw’imyaka 31 Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nta na rimwe yigeze yicuza ku cyemezo cyo kwiha Imana yafashe akiri muto.
Ati “Gufata icyemezo cyo kwiha Imana, umuntu abiterwa n’urukundo rw’Imana uvuga uti Imana yarankunze yankoreye ibyiza byinshi, nanjye ntacyo ntayikorera, ibi rero bituma, igihe cyose umuntu atigera yicuza nka ya ndirimbo turirimba tuti wahisemo neza Nyagasani murikumwe.”
Yakomeje avuga ko n’iyo hari igihe ageze mu bihe bimukomereye yibuka ko uwo ashobora kuba ariwo musaraba we.
Ati “Hari igihe umuntu ahura n’ibihe bikomeye, Nyagasani atubwira ko ushaka kumukurikira aheka umusaraba we akamukurikira, n’iyo mpuye n’ibihe bikomeye n’ibigeragezo n’ibibazo menya ko ariwo musaraba wanjye Kirisitu ansaba guheka kuko uzankiza ntabwo rero nigeze nicuza.”
Yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari mu Ihuriro rya Ukarisitiya byamukomeje kurushaho, ndetse yemeza ko yanyuzwe n’ubutumwa urubyiruko ruri kuhatangira rugaragaza ko rwamenye urukundo rw’Imana.
Antoine Cardinal Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arikidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.
Mu Ugushyingo 2018 Papa Francis yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo hanyuma mu mpera za 2020 nibwo Papa Francis yamugize Cardinal.
