Umwe mu Banya-Uganda bitabiriye Imikino Olempike mu Buyapani yaburiwe irengero

Sangiza abandi

Umunya-Uganda uterura ibiremereye, Julius Ssekitoleko, yaburiwe irengero ku wa Gatanu mu mwiherero w’abitegura Imikino Olempike ndetse yasize agapapuro kavuga ko ashaka kuguma mu Buyapani.

Julius Ssekitoleko w’imyaka 20 yabuze nyuma yo kutajya kwipimisha COVID-19 ndetse ku wa Gatanu abayobozi batangaje ko polisi iri gukora ibishoboka kugira ngo uyu musore wari kumwe n’abandi mu mwiherero uri kubera hafi ya Osaka aboneke.

Hari amakuru avuga ko Ssekitoleko yasize agapapuro kavuga ko ashaka kuguma no gukorera mu Buyapani kuko ubuzima bwo muri Uganda bukomeye.

Ssekitoleko ntiyabonye itike yo gukina Imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo ndetse yagombaga gusubira muri Uganda ku wa Kabiri.

Bivugwa ko yagaragaye agura itike ya gari ya moshi yerekeza i Nagoya mu Buyapani rwagati.

Imikino Olempike ya Tokyo yari kuba mu mwaka ushize, ikimurwa kubera COVID-19, izaba guhera tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku wa 8 Kanama hubahirizwa ingamba zirimo kuba hamwe, abakinnyi batemerewe kugenda mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ssekitoleko yabuze mu gihe ikipe ya Uganda yaherukaga kuvugwamo babiri mu bayigize basanganywe COVID-19 ubwo yageraga mu Buyapani mu kwezi gushize. Ntibizwi niba Ssekitoleko ari umwe muri abo.

Nyuma yo kumubura, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo guterura ibiremereye muri Uganda, Salim Musoke, ku wa Gatanu yavuze ko ubwo yaherukaga kuvugana n’uyu mukinnyi ari ku wa Kabiri, tariki ya 13 Nyakanga.

Yabwiye New York Times ati “Ubwo nabonaga ubutumwa, nibajije ibyabaye niba bari barinzwe neza. Ni iki cyabaye ku mutekano bavugaga?”.

Yakomeje agira ati “Kubura k’umukinnyi si ikintu cyiza ku gihugu. Ndi gusenga ngo babone uyu muhungu. Guverinoma y’u Buyapani ikwiye kudufasha kubona uyu muhungu, naboneka tuzamwirukana muri siporo.”

Komite Olempike ya Uganda yatangaje ko Ssekitoleko yagiye mu Buyapani kuko yari ategereje kureba niba abona itike, ariko Komite Olempike Mpuzamahanga ku wa 5 Nyakanga ivuga ko bitazakunda.

Yakomeje igira iti “We, hamwe n’umutoza we, bagombaga gusubira muri Uganda ku wa 20 Nyakanga 2021.”

Komite Olempike ya Uganda yavuze abayihagarariye bari muri Izumisano bari gukorana n’abayobozi bo muri Osaka ngo bagerageze kubona Ssekitoleko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *