Umunyeshuri wiga Kigali Parents Ineza Tiana Merveille Umwana w’Imyaka 7 ufite Impano yo Gusubiza abanyamakuru adategwa.
Ubwo yagaragaye kuri PACIS TV Umuyoboro usakaza amajwi n’Amashusho ikaba ari Televiziyo ya Kiriziya Gatolika .Uyu mwana w’Umukobwa w’Imyaka 7 akaba ari uwo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko ahitwa I Kibagabaga akaba yiga mumwaka wa mbere ku ishuri ryitwa Kigali Parents
Mu kiganiro cyitwa BIMEZE BITE ? gitambuka kuri Pacis TV Buri wambere samoya n’Igice yatunguye abari bakurikiye Tv Kuri Televiziyo no kumbuga nkoranyambaga ubwo yasubizaga ibibazo by’Umunyamakuru NIBISHAKA Jean Baptiste uzwi ku izina rya Yohani Umubatiza usanzwe afite Ubunararibonye mugutegura no kuyobora Ibiganiro by’Abana afatanije n’Umukobwa witwa NIYIGENA Dorcas
Bimwe mubyatunguye abakurikiye Uyu mwana mu kiganiro ni ukuntu yasubizaga Ibibazo byose abajijwe adategwa cyangwa ngo bimufate umwanya wo gutekereza cyane , Uburyo azi Amasengesho n’Indirimbo bikoreshwa mu guhimbaza Imana no kubasha gutegura isengesho rye bwite muburyo butunguranye
Uyumwana Imyifatire ye ashimangira cyane ko abana bagomba kwifata neza muburyo bugaragaza ikinyabufpura bubaha abanda bana bangana ,abarezi babo ndetse n’Ababyeyi
Mugihe bamwe usanga kuvuga mu nshamake Icyerekezo cyabo cy’Ejo hazaza Uyumwana abajijwe iki kibazo uwo azaba we mugihe kizaza yavuze ko Intumbero ye ari ukuba Umuganga muguteganya kuzajya avura abantu cyane cyane igihe hari umuntu wo mumuryango we akazajya abagoboka .
Bamwe mu babyeyi bakunda kubangamira no gupfukirana Impano abana babo bafite ndetse hari n’abadatinya guhana abana babo babaziza Impano zabo bagaragaza bamwe bakabyita Ibirangaza cyangwa ibishobora kubatesha Umurongo mugihe ababyeyi babisobanukiwe bakurikiranira abana babo hafi mu gufasha abana kugaragaza Impano zabo .
Leta ifatanije n’Abafatanya bikorwa bayo umunsi kuwundi ntihwema gushyiraho uburyo butandukanye mukwita no kwimakaza Uburyo bwo kubunga bunga no guteza imbere Impano z’Abana.
