Rutazigwa Eric usanzwe ari umushoramari mu by’amahoteli yaguye ibikorwa bye bigera no mu Mujyi wa Rubavu kuko ubusanzwe yari afite Galaxy Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Igitekerezo cyo gushyira hoteli mu Karere ka Rubavu gifitanye isano no kuba ari ahantu haberanye n’ubukerarugendo kubera Ibirunga bihegereye, Ikiyaga cya Kivu ndetse n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi hotel yubatswe mu buryo ifite umwihariko wa Kinyarwanda, ikagira ibyumba byo kuraramo, ibyumba by’inama, restaurant, piscine kandi ikaba yegereye Ikiyaga cya Kivu.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Rutazigwa yavuze ko yashyize iyi hoteli i Rubavu kugira ngo abantu bajye babona aho baruhukira kandi bishimye nk’uko bishima bari i Kigali.
Ati “Ni byo koko twaguye ibikorwa mu gushora imari mu bikorwa bijyanye no kwakira abatugana baba ba mukerarugendo baturutse mu mahanga baje gusura u Rwanda, Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Diaspora twita intara ya 6, baba n’inshuti zabo batwoherereza ngo zimenya u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.”
Mu gihe urwego rw’amahoteli ruri mu zashegeshwe na Covid-19, Rutazigwa avuga ko atacitse intege. Ati “Nubwo turi mu bihe bitoroshye aho Isi yose yahuye n’iki cyorezo cya Covid-19 ntitwacitse intege dukomeza kurwana urugamba rw’ubuzima kandi tugakomeza n’ibikorwa mu buryo bushoboka bwose, aha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bukora uko bushoboye bukarinda Abanyarwanda bubakangurira gukomeza kugihashya haba mu kwikingiza no gukurikiza inama zose bahabwa n’ababishinzwe.”
Galaxy Kivu Hotel ifite ibyumba byiza bigari kandi byubatse mu buryo bwa Made in Rwanda buvanze n’ubwa kijyambere, aho umuntu aruhukira hatuje nk’uko Rutazigwa akomeza abivuga.
Iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ikagira ibikoresho bikenerwa muri gahunda zo gutembera mu Kivu bituma umuntu anezerwa. Ikindi ni uko ifite ubusitani bugari buri ku nkengero z’ikiyaga cya kivu neza, ibyo byose bigaherekezwa n’abakozi b’umwuga bakira ababagana uko bikwiye.
Ati “Ndashishikariza abasura u Rwanda kuza bisanga kuko tubiteguye muri byose kugira ngo bagire ibihe byiza, guhera bakigera ku kibuga cy’indege tubaha serivisi nziza, aho bacumbika no kubatwara mu buryo bifuza.”
“Amafunguro yaho kandi akomoka ku bihingwa mu karere mu rwego rwo guteza imbere abaturage badukikije aho na bo bumva ko ibi bikorwaremezo bafitiye akamaro hakaba no gutanga imirimo ku bahatuye.”
IGIHE yaherukaga gusura Rutazigwa mu 2019 aho yatangiriye ibikorwa bye mu Mujyi wa Kigali. Nk’umuntu uzi aho ibyo u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze uyu munsi, anezezwa n’umutekano n’ubwisanzure afite mu ishoramari akaba avuga ko umunsi ku wundi ashakisha icyashimisha abakiliya, kikanafasha abantu benshi na we akunguka.






