Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage wahujwe n’uwo Kwibohora kwa Afurika 2021

Sangiza abandi

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yatangaje ko hagiye gutangizwa imurikwa ry’ibihangano by’abahanzi bo mu ngeri zitandukanye, rigamije guha kubaha urubuga kugira ngo berekane impano zabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku myiteguro Inteko y’Umuco iri gukora; mu gihe yo na PanAfrican Movement Rwanda Chapter bishyigikiwe na Leta y’u Rwanda, byitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage n’Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, izaba ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gicurasi 2021.

Ni umunsi ugiye kwizihizwa mu bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije byinshi by’umwihariko ubukungu, ibihugu bya Afurika bikaba bikigowe n’uburyo bwo kubona inkingo nk’inzira yo kugicogoza.

Icyo cyorezo kandi cyatumye byinshi mu bikorwa bihagarara, bituma imibereho y’abo mu ngeri zimwe na zimwe ihinduka bijyanye n’uko icyabatungaga gisa n’igihagaze. Muri abo harimo n’abahanzi bo mu ngeri zinyuranye.

Ambasaderi Masozera yavuze ko uwo munsi ugiye kwizihizwa ari nk’umwanya wo kwimakaza umurage Nyafurika mu guteza imbere umuco, ubumenyi n’ubukungu.

Yagize ati “Inteko y’Umuco irizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage nk’umwanya wo gusakaza no kwimakaza umurage Nyafurika mu guteza imbere umuco, ubumenyi n’ubukungu mu Rwanda.”

Yatangaje ko urwego rw’umuco mu Rwanda rugenda rwiyubaka ruzana n’udushya ku buryo bigaragara ko inganda ndangamuco zizamuka kurusha uko byahozeho.

Ati “Ubona ko mu myaka 17, kuva mu 1999 kugeza mu 2016, umusaruro waturukaga mu nganda ndangamuco wikubye inshuro 37. Mu mafaranga, mu 1999 izo nganda zinjizaga miliyari 9 Frw, arazamuka agera kuri miliyari 328 Frw mu 2016.”

Yavuze ko uretse ingaruka za COVID-19 zageze kuri izo nganda nk’uko n’izindi byagenze byagaragaraga ko ziri kuzamuka cyane.

Ambasaderi Masozera yabwiye itangazamakuru ko mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage uteganyijwe ku wa 25 hazatangizwa imurikwa ry’ibihangano by’abahanzi.

Yavuze ati “Igikorwa cya kabiri giteganyijwe uwo munsi, ni ugutangiza ku mugaragaro imurika ry’ibihangano by’abahanzi mu ngeri zose.”

Mu kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage, ubusanzwe wizihizwa buri wa 18 Gicurasi, hakusanyijwe ibihangano byo mu ngeri zirindwi zirimo ibivuga muzika, iby’ubugeni, ibya filime, ibitabo, ibigaragaza ubwiza n’imideli, iby’ubuvanganzo n’iby’indirimbo gakondo.

Ambasaderi Masozera yavuze ko iryo murika rizamara amezi atatu, rigamije guha urubuga abahanzi kugira ngo berekane impano zabo n’ibikorwa byabo ndetse babashe no kubicuruza.

Avuga kuri uwo munsi, Umuyobozi wa PanAfrican Movement Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yashimangiye ko Abanyafurika bafite indangagaciro, umuco n’umurage bahuriyeho kandi bibaranga.

Yagize ati “Uretse ubukoloni bwadukandamije twese, Abanyafurika mu mateka yacu twifitemo indangagaciro duhuriyeho nk’ubuntu, ubumuntu n’ubumenyi basangiye nk’umurage w’abakurambere. Ibi byose bigomba kubakirwaho n’abahanzi n’abanyabugeni, bakabibyaza ubukungu kandi bagateza imbere imitekerereze n’imikorere bigamije kwibohora no kubaka Afurika dushaka.”

Insanganyamatsiko yatoranyijwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iragira iti “Ubuhanzi, Ubugeni, Umuco n’Umurage: Umusingi wo kubaka Afurika dushaka.”

Umunsi wo Kubohora Afurika washyizweho mu 1958, utangira kwizihizwa ku buryo buhoraho guhera ku wa 25 Gicurasi 1963, itariki yashingiweho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA-OAU) wahindutse uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2002.

Umuhango wo kwizihiza uwo Munsi uzabera ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’i Kanombe, witabirwe n’abo mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert (iburyo) n’uwa PanAfrican Movement Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, mu kiganiro n’itangazamakuru
Ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’i Kanombe ni ho igikorwa kizabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *