Umuhire Eliane uri mu Banyarwandakazi bamaze kwamamara muri sinema, wanegukanye ibihembo abikesheje filime yitwa ‘Birds are singing in Kigali’, ari mu byishimo nyuma y’igihe yari amaze aba mu Bufaransa atarabona abazajya bamureberera inyungu.
Kuri ubu ari gukorana n’imwe muri sosiyete zikomeye muri iki gihugu yitwa ‘Time Art’ ifasha abahanzi mu ngeri zitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuba mu bihugu byo mu Burayi biba bisaba ko umuntu aba afite ‘agence’ abarizwamo ku buryo imufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Ati “Ni agence yo mu Bufaransa izajya impagarira. Ni nk’umujyanama. Baba bashinzwe gushakira abakinnyi ba filime, izo bagomba gukina ndetse nibo bakurikirana ibijyanye n’amasezerano umukinnyi asinya ndetse no gukurikirana isura y’umuhanzi bahagarariye.”
“ Nkaba nari nsanzwe mfite umpagarariye muri Pologne no mu Bwongereza. Rero ibyishimo byanjye bikaba bituruka ku buryo bitoroha kubona umuntu uguhagararira mu Bufaransa none nkaba namubonye. Ndishimye nashima Imana.”
Iyi sosiyete ifasha abanyempano muri sinema n’abandi bahanzi mu Bufaransa yitwa ‘Time Art’ agiye gukorana nayo, irimo abandi bakinnyi ba filime bakomeye n’abandi bahanzi nka Nathalie Baye, Sophie Marceau, Julie Depardieu (umukobwa wa Gerard Depardieu) , Angelique Kidjo, Patrick Bruel n’abandi.
Umuhire asanzwe ari umukinnyi wa théâtre. Ubu ari gukora ku mukino ugizwe n’imbyino, uvuga ku mateka y’ubukoloni bw’u Budage ku bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Uri gukorerwa Hamburg mu Budage ukaba witwa “Decolonycities”. Wayobowe na Yolanda Gutiérrez bakoranye n’ubundi mbere ku wundi mushinga witwaga ‘Planet Kigali’.
Harimo abandi Banyarwanda nka Frank Mugisha n’umubyinnyi Babou. Hari ndetse na Chris Schwagga na Dolph Banza gusa bo bazakora ku yindi mishinga ishamikiye kuri uyu.
Umukino w’undi ni théâtre ari gukoraho akina ari wenyine (one woman show), wanditswe kandi ukayoborwa n’umutoza w’ikinamico wo mûri Brésil witwa Fernanda Areias. Uwo mukino witwa Solas.
Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Yegukanye ibihembo birimo icyo yahawe mu cyiciro cy’abagore mu iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryabereye muri Repubulika ya Tchèque. Muri uwo mwaka yegukanye n’ibindi birimo icya Chicago International Film Festival na Gdynia Polish Film Festival.
Mu 2018 yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco ryaberaga muri Pologne ryitwa The Netia Off Camera International Film Festival. Iki gihembo cyari kigenewe uri kwitwara neza mu mwuga wa sinema, ‘MasterCard 2018 Rising Star’. Muri uwo mwaka yahawe ikindi mu iserukiramuco rya Let’s CEE Urania, ryaberaga muri Autriche n’icyo muri New York Polish Film Festival.
‘Birds are singing In Kigali’ yakinnyemo ni filime yagiye hanze muri Kamena 2017, imara isaha imwe n’iminota 53. Ivuga ku ngaruka z’ihungabana no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhire akina yitwa Claudine.
Umuhire yize kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari. Kubera gukunda umwuga wa sinema, yahawe umwanya wo kujya kwiyungura ubumenyi mu gukina filime n’amakinamico muri Tunisie, atangira gukabya inzozi ze atyo.
Aheruka kurushinga n’umugabo w’Umufaransa witwa Valentin
