Uko Papa Pio yagabiwe ishyo ry’inyambo n’umwami Rudahigwa

Sangiza abandi

Mutara III Rudahigwa wamenyekanye nka Nkubito y’Imanzi, Rukabu ndetse na Charles Léon Pierre, izina yahawe ku wa 17 Ukwakira 1943 ubwo yabatizwaga, ni umwami wa 27 muri 28 bayoboye u Rwanda akaba rugabishabirenge wagabiye uwari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pio XII ishyo ry’inyambo 29.

Ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa ni bwo Papa Pio XII yimikiwe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, hari ku wa 02 Werurwe 1939.

Muri icyo gihe, u Rwanda na Vatikani byagiranye umubano mwiza w’akadasohoka ndetse u Rwanda ruramamara iyo, binyuze muri Mgr. Giovanni Dellepiane wari uhagarariye Kiliziya Gatolika muri Congo Mbiligi ndetse na Rwanda-Urundi.

Uyu Mgr. Dellepiane yari yarasuye u Rwanda mu 1931 aza kugaruka mu 1939 ubwo Papa Pio XII yari amaze gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi. Nubwo yari afite icyicaro i Leopoldville, Dellepiane yasuraga u Rwanda cyane akanahatinda bituma aba imbarutso y’umubano w’akadasohoka hagati ya Papa Pio XII n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre.

Mu gitabo cyanditswe na Kagiraneza Zéphirin akacyita Ibitaramo ku Mateka y’u Rwanda, agaragaza ukuntu ubwo Papa Pio XII yari amaze kwimikwa, Mgr. Dellepiane yasuye u Rwanda akahamara hafi ukwezi kuko yahageze ku wa 14 Nyakanga akageza ku wa 06 Kanama 1939, uruzinduko rwasize asuye Misiyoni zigera kuri 14. Aho yageraga habaga hazamuwe amabendera ya Vatikani n’amashusho ya Papa mushya wari umaze iminsi yimitswe.

Tariki ya 19 Werurwe 1943, i Kabgayi hatangiye ibirori by’iminsi itatu byo kwimika Mgr Laurent Deprimoz wari umaze iminsi yemejwe nk’Umushumba wa Vikariyati ya Kabgayi.

Umunsi wo kwimikwa urangiye , bwarakeye umunsi ukurikiyeho bawuharira uwo kuzimanira abashyitsi. Kuri uwo munsi wa kabiri wari witabiriwe n’abasenyeri baturutse imihanda itandukanye, umwami w’u Rwanda yinikije agabira buri umwe muri bo inka y’imbyeyi n’inyana yayo.

Kagiraneza agaragaza ko abasenyeri bagabiwe inka kuri uwo munsi ari Mgr Grauls wari umushumba wa Vikariyati y’u Burundi, Musenyeri Pierard wari waturutse muri Bénin, Leys wari waje ahagarariye Kivu ndetse n’uwari waje ahagarariye Vikariyati yitiriwe Ikirwa cya Albert.

Izo nka abasenyeri bari bagabanye bazisigiye Seminari Nkuru ya Nyakibanda kuko yigagamo abafaratiri b’abanyarwanda ndetse n’abandi bakomokaga muri Vikariyati ziyobowe n’abo basenyeri.

Kuri uwo munsi Mutara III Rudahigwa yanagabiye ishyo ry’inyambo 29 uwari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi muri icyo gihe, Papa Pio XII.

Izo nka umwami yagabiye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi n’andi mashyo y’inyambo yari yararemwe ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka n’iya Kigeli III Ndabarasa, yasabye ko zaguma aho zikajya zimurikwa mu birori bikomeye by’igihugu.

Papa Pio XII na we yageneye impano Rudahigwa

Ashingiye ku mubano mwiza yari afitanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, mu 1947 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pio XII, yahisemo koherereza Umwami impano maze izanwa na Mgr. Dellepiane.

Mu Rwanda hateguwe ibirori byo kwakira iyo mpano yari igizwe n’Impeta Yitiriwe Mutagatifu Grégoire maze Mgr. Dellepiane ayishyikiriza umwami na we ahita amuhera ubwenegihugu bw’u Rwanda muri ibyo birori.

U Rwanda rwakomeje kugirana umubano mwiza na Vatikani kugeza ubwo mu 1952 Papa Pio XII yahaye ubwepisikopi Aloys Bigirumwami, ikintu cyari gitangaje ko muri icyo gihe cy’ingoma nzungu, umunyafurika wirabura kuba yahabwa izo nshingano.

Umwami Mutara III Rudahigwa yari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *