Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorerwa kuri Venus, bukerekana ko ari umubumbe w’urutare rukomeye rutameneka, utwikiriwe n’igikonoshwa kitajegajega ukagira ubushyuhe bwinshi ariko nyuma ubundi buza kugaragaza ko uyu mubumbe ufite ubutaka bwenda kumera neza nk’ubwo ku Isi.
Uwo mubumbe unafite uduce twikaraga nk’uko biri ku Isi, ubu noneho byitezwe ko ingendo ebyiri zizawukorwaho zizahishura impamvu hataba ubuzima nko ku Isi.
Abashakashatsi b’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi mu Isanzure n’Ikirere NASA, baturutse muri Kaminuza ya Leta ya Carolina y’Amajyaruguru bashimangira ko uyu mubumbe wenda kungana n’isi byenda no kwegerana ufite uduce tutagiye tumenyekana mu bihe byashize ariko dufite byinshi duhuriyeho n’imiterere y’Isi harimo no kuba tuzenguruka, ibi bakaba barabivumbuye bifashishije amashusho bahawe na radar ya Nasa.
Byitezwe ko ingendo ebyiri zahawe amazina ya DAVINCI+ na VERITAS zizakorerwa kuri Venus hagati ya 2028 na 2030 zigatwara akayabo ka miliyari y’amadorali, zizasiga hakuweho urujijo rutera kwibaza impamvu iyi mibumbe yombi ikunda kwitwa impanga ariko uwa Venus ntubeho ubuzima nk’iko biri ku Isi.
Izi ngendo zizanatuma hamenyekana ubuso nyirizina bw’umubumbe wa Venus, kumenya amateka yawo, uko wabayeho n’itandukaniro nyakuri riri hagati yawo n’isi.
Hari ubushakashatsi bwari bwaravuze ko uyu mubumbe kera wari utwikiriwe n’amazi magari y’inyanja ariko ubushya bwo bwaje bubuvuguruza buvuga ko uyu mubumbe utigeze ubaho inyanja nk’uko byari byaratangajwe mbere ndetse ko utandukanye n’Isi mu buryo bw’imiterere ahubwo igakunda gusanishwa gusa hagendewe ku ngano yayo no kuba yegeranye.
Mu gihe Isi ifatwa nk’ihuriro ry’ibinyabuzima binyuranye, umubumbe wa Venus urangwa n’ubushyuhe bukabije bugera kuri dogere Celsius 462 ndetse hakanaba umwuka wanduye uhumanya ikirere ku rugero rukubye inshuro 90 umwuka uhumanya ikirere ku mubumbe w’Isi.
Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru ‘Nature’ kuri uyu wa Gatatu, bwagaragaje ko mu myaka igera kuri miliyari enye ishize umubumbe w’Isi n’uwa Venus byari bitwikiriwe n’ibikoma bishyushye cyane bizwi nka “magma” ariko ngo mu myaka igera muri miliyoni 10 ishize, ubushyuhe bukaba bwaragiye bugabanuka ku Isi kugeza ubwo habasha no kugwa imvura ariko ngo ibi ntibyabashije kubaho kuri Venus ahubwo yakomeje gushyuha.
