U Rwanda rwungutse izindi hoteli eshatu z’inyenyeri eshanu

Sangiza abandi

One & Only Gorilla’s Nest, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House zo mu Karere ka Musanze na The Retreat & Heaven Boutique Hotel yo mu Mujyi wa Kigali zahawe inyenyeri eshanu bituma umubare wa hoteli ziri kuri uru rwego mu Rwanda ziba umunani.

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rufite hoteli imwe y’inyenyeri eshanu, ubu zigeze ku munani nyuma y’eshatu nshya zasanze izirimo Bisate Lodge, One & Only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel.

Inyenyeri za hoteli zitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rushingiye ku bipimo bizigenga muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bizifasha guhangana no ku ruhando mpuzamahanga.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka hagenzurwa hoteli, apartements, restaurants n’izindi nyubako zakira abakerarugendo, harebwa ko zujuje ibisabwa hanyuma zigahabwa inyenyeri kuva kuri imwe kugera kuri eshanu.

Gutanga inyenyeri hashingirwa ku birimo serivisi zitanga, aho ziherereye, imyubakire yazo, amatara azirimo, amarangi asizemo, isuku yazo, ubushobozi bwo kwakira abantu, amasaha zikora n’ibindi hagendewe ku mabwiriza ahuriweho na EAC.

Ibirori byo gutanga izi nyenyeri ku nshuro ya kane byabereye muri Serena Hotel ku wa 21 Gicurasi 2021. Ni ubwa mbere byakozwe kuva Icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda by’umwihariko kuko ibiheruka byabaye mu Ugushyingo 2019.

Muri uyu mwaka, muri hoteli 31 zagenzuwe eshatu zahawe inyenyeri eshanu ari zo One & Only Gorilla’s Nest, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House na The Retreat & Heaven Boutique Hotel. Izahawe inyenyeri enye ni Phoenix Plaza na Kivu Marina Bay y’i Rusizi.

Hoteli zahawe inyenyeri eshatu ni zirindwi zirimo Altis Apartments, Mythos Boutique Hotel (Kiyovu) na Ste Famille Hotel. Izashyizwe ku rwego rw’inyenyeri ebyiri ni 18 zirimo Vive Hotel and Apartments (Rusizi), Okapi Hotel (Kigali) na 5 Swiss Hotel (Kiyovu). Munini Hill Motel y’i Rusizi ni yo yahawe inyenyeri imwe.

One & Only Gorilla’s Nest na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House zafunguwe mu 2019. Ziyongereye kuri Bisate Lodge iheruka guhabwa inyenyeri eshanu mu myaka ibiri ishize, bituma Akarere ka Musanze gakungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga kagira eshatu ziri ku rwego rwo hejuru.

One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli y’akataraboneka iherereye mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga. Ifite ibyumba 14 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo.

Yubatswe mu biti mo hagati ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko imwe yatwaye miliyoni 1$ ngo yubakwe. Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri ku buryo umuntu yitegereza ibyiza bimukikije.

Inzu za One & Only Gorilla’s Nest zubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
One&Only Gorilla’s Nest, ni imwe muri hoteli zifite inyenyeri eshanu zibarizwa muri Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *