Ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (RAM) ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ababyaza (ICM) ryatangije umushinga wo guharanira ubuzima bw’ababyeyi n’abana mu gihe cy’ivuka.
Uyu mushinga wiswe ‘More Happy Birth Day’ cyangwa ‘Umunsi mwiza w’amavuko’ ugamije kuzamura ireme rya serivisi ihabwa ababyeyi babyara n’abana bavutse hongerwa ubumenyi n’ubushobozi bw’ababyaza binyuze mu mahugurwa yifashishije ikoranabuhanga.
Uyu mushinga wubakiye ku ntsinzi y’umushinga wawubanjirije wari ugamije gufasha abagera ku bihumbi icumi (10,000) washyizwe mu bikorwa muri Zambiya na Malawi kuva mu mwaka wa 2014-2016, n’undi ugamije gufasha abagera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) washyizwe mu bikorwa muri Etiyopiya, u Rwanda na Tanzaniya kuva mu mwaka wa 2018-2020. Iyi mishinga yagize uruhare mu guhugura abakora musi serivisi z’ubuvuzi barenga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000).
Mu mwaka wa 1995, u Rwanda rwari rufite ababyaza 5 gusa, muri iki gihe, hari ababyaza barenga 2,142 babishoboye kandi babikora kinyamwuga.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga mushya wabereye kuri Murandasi ku wa kabiri tariki 7 Nzeri, 2021, uhuza abafatanyabikorwa ba RAM batandukanye.
Umuyobozi mukuru wa ICM, Dr. Sally Pairman yatangije iki cyiciro cy’umushinga, avuga ko bawitezeho umumaro munini mu guharanira ko mu gihe umubyeyi abyara agomba kubyara umwana muzima na we akagira ubuzima.
Yagize ati: “Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ihagarariye igice cy’ingenzi muri uyu mushinga, Ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda rizashobora gushyigikira iterambere ry’umwuga w’ububyaza. Isabukuru nziza ntipimirwa gusa mu buzima bwakijijwe, ahubwo inashimangirwa no kugera ku isi amahoro k’umwana wavutse.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’ababyaza bo mu Rwanda, Josephine Murekezi mu ijambo rye atangiza umushinga, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe kandi ko rwishimiye kungukirwa n’uyu mushinga mu gutanga ubuvuzi bunoze binyuze mu guhugura ababyaza n’abandi bakozi bakora musi serivisi z’ubuzima.
Yakomeje agira ati: “Twashoboye guhugura ababyaza kugira ngo ababyeyi babyere neza abana bazima, dufite amahirwe ko abafatanyabikorwa bacu baduhaye ibikoresho bishoboka, twize byinshi mu gucunga umutungo, ibyo byose bizadufasha kugera ku ntego z’uyu mushinga.”

Angelique Uwineza, umubyaza akaba n’umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga ‘More Happy Birth Day’ mu Rwanda yavuze ko binyuze muri uyu mushinga uherutse gutangizwa, biiyemeje gufasha ababyeyi benshi kubyara neza mu gihe cy’amezi umunani uyu mushinga uzamara.
Yashimye imbaraga z’abafatanyabikorwa batandukanye bazashyira mu bikorwa uyu mushinga barimo Kaminuza y’u Rwanda, UNFPA, Ingobyi-IntraHealth, Barame- Enabel n’anandi.

Dr. Oliva Bazirete, umubyaza akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi akaba ari na we ushinzwe gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga yavuze ko umushinga mushya uzakoresha ikoranabuhanga mu guhugura ababyaza.
Yagize ati: “Abahugurwa bazifashisha ikoranabuhanga kugira ngo bige amasomo atandukanye; interineti izakoreshwa rimwe gusa hashyirwa porogaramu ‘Application’ muri terefone zigendanwa.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu bitaro 10, mu bigo nderabuzima 95 no mu bigo by’amashuri 7. Uzahugura abagera ku 1.500 bose hamwe mu gihe cy’amezi umunani kuva tariki 15 Kanama 2021 kugeza tariki 4 Mata 2022.
