Minisitiri w’Ububanyi n ‘amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abakozi ba Leta muri Zimbabwe, July G Moyo kuri uyu wa Kane hifashishijwe ikoranabuhanga, bayoboye inama ya Komisiyo ihuriweho igamije kurushaho gutsura umubano.
Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yashyize kuri Twitter, buvuga ko iyo nama ari iya mbere y’iyo Komisiyo.
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na dipolomasi, ubucuruzi, ishoramari, ubutabera n’itangazamakuru.
U Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2018 u Rwanda bwa mbere rwafunguye ambasade yarwo muri Zimbabwe. Abayobozi bakuru ku mpande zombi bakunze kugira ingendo mu bihugu byombi.
Zimbabwe mu 2019 yasuwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, abasangiza uko iki gihugu gishobora gukurura ishoramari.
Muri Mata 2017, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangije ingendo zijya i Harare muri Zimbabwe.

