U Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’Ubucamanza

Sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, Igihugu cy’u Rwanda n’icya Singapore byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’Ubucamanza.

Aya masezerano yashyizweho umukono hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bw’iya kure, aho uhagarariye u Rwanda yari ari i Kigali ndetse n’uhagarariye Singapore we yari ari muri kiriya gihugu.

Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin ndetse n’uw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Singapore, Sundaresh Menon.

Aya masezerano agamije gufatanya mu miburanishirize y’imanza no gukurikirana ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Kuva muri 2016 mu Rwanda hatangiye uburyo bw’Ikoranabuhanga mu gutanga ibirego no kubikurikirana rizwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management System) ubu akaba ari na bwo buryo bukoreshwa ahantu hose.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hagashyirwaho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zatumye ibikorwa bihuriza abantu hamwe bihagaragara, Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye kuburanisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Ubu buryo n’ubu bukomeje gukoreshwa, bwagize uruhare mu kuburanisha imanza zihutirwaga muri biriya bihe bya COVID-19

Ubuyobozi bw’Ubucamanza bw’u Rwanda buvuga ko ubu buryo bwo kuburanisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga, buzanakomeza gukoreshwa no mu bihe COVID izaba itakibuza abantu guhurira hamwe kuko byagaragaye ko bishoboka.

Gusa abakurikiranira hafi ubucamanza mu Rwanda bavuga ko hagikenewe ingufu mu bijyanye n’ibikorwa remezo bikenerwa muri iri koranabuhanga kuko hari igihe ribatenguha mu gihe bari kuburana cyangwa mu gihe bitegura kuburana bikaba byabangamira iburanisha.