U Bushinwa bwohereje abahanga mu isanzure

Sangiza abandi

Abahanga batatu mu bijyanye n’ubushakashatsi mu isanzure bo mu Bushinwa, bafashe urugendo rubaganisha mu butumwa mu isanzure, rukomeje inkundura y’ibihugu bikomeye ku Isi bishaka kuba ibihangange mu isanzure.

U Bushinwa bumaze igihe buri gutegura umushinga wabubashisha kuba igihangange mu bihugu bikora ubushakashatsi ku isanzure.

Abashakashatsi bwohereje kuri Station ya Tiangong iri mu isanzure bagiye kumarayo igihe kigera ku mezi atandatu.

Ubu butumwa bwabo buzarangira bashyize ibikoresho by’ikoranabuhanga mu isanzure bizajya bibafasha mu bushakashatsi. Buruta ubwari buheruka aho abashakashatsi bagiyeyo icyo gihe bo bamazeyo iminsi 90.

Uwagiye akuriye aba bashakashatsi ni Zhai Zhigang wahoze mu ngabo. Ni we muntu wa mbere wakoze urugendo rujya ku isanzure wo mu Bushinwa mu 2008.

U Bushinwa buheruka gukora urugendo rugamije gukora ubushakashatsi ku zuba. Burateganya ko umwaka utaha uzarangira bumaze gukorera ingendo 11 mu isanzure.

Abashakashatsi batatu b’u Bushinwa bagiye mu isanzure

src:IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *