Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo Teddy Riley wakoze nyinshi mu za Michael Jackson n’abandi barimo nka Jay Z, yasazwe n’ibyishimo ubwo ku nshuro ye ya mbere yasuraga ingagi zo mu Birunga.
Uyu mugabo w’umunyabigwi muri muzika, agiye kumara icyumweru mu Rwanda mu rugendo rwe bwite ariko byitezwe ko rushobora gushibukamo imikoranire yo mu yindi sura.
Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, amugaragaza ari mu Birunga yagiye gusura ingagi, ndetse asangiza abantu ibyishimo afite. Yasuye umuryango wa Kwitonda, abona uburyo izi nyamaswa zifite imiterere igiye kumera nk’iy’umuntu n’ibindi.
Ku rukura rwe rwa Instagram naho yasangije abamukurikira amashusho y’umwana usa n’uri ahantu mu cyumba uri kubyina, avuga ko yishimiye kuba ari mu Amakaro (hotel y’akataraboneka iri hafi ya Pariki y’Ibirunga), avuga ko ari ahantu bakirana ababagana urugwiro ha mbere yabonye mu buzima bwe.
Teddy Riley wageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza akabanza gushyirwa mu kato kugira ngo apimwe Covid-19, ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Nyuma yasuye ishuri rya muzika rya Nyundo aganira n’abanyeshuri baho ndetse abemerera kuzagaruka azanye n’inshuti ze bakareba impano ziri mu Rwanda. Yagiranye ibiganiro kandi n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda anasura inzu ihanga imideli ya House of Tayo.