KUNSHURO YA 30 URWANDA RUZIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KURWANYA INDWARA Y’IGITUNTU.

Sangiza abandi

Mugihe Urwanda rwitegura Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Indwara y’Igituntu . Minisiteri y’Ubuzima Iributsa Abanya Rwanda ko bagomba kwirinda  Iyindwara .

Amakuru aturuka mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) agaragaza ko abantu bari hagati y’Ibihumbi bitanu na bitandatu bandura Igituntu mumwaka muri Aba 60 bagaragayeho Igituntu cy’Igikatu

Mu Kiganiro Bwana Habiyambere Innocent Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC)Ushinzwe gukurikirana no kwita  ku barwayi b’Igituntu cy’Igikatu ku rwego rw’Igihugu  yagiranye n’Umunyamakuru wa The Africana Post kuri Uyu wa 17 Werurwe yavuze ko Indwara y’Igituntu mu Rwanda Igihari ntaho yagiye , Bityo Abanyarwanda bagomba gukomeza Ingamba zo kuyirinda .

Imibare yagaragajwe n’Ubushakashatsi mu Rwanda yavuze ko Abantu basaga Ibihumbi bitanu byagaragaye ko banduye Igituntu gisanzwe kumwaka naho Abantu mirongo Itandatu muri Aba basanze bafite Igigituntu cy’Igikatu.

Indwara y’Igituntu yasobanuye ko yandurira mu kwandura binyuze mu mwuka umuntu ahumeka mugihe hari Uwanduye Iyi ndwara  uyimwanduje Igihe akorora atikingiye ashobora kuyikwirakwiza , yana vuze kandi ko Ubundi buryo bwo kuyanduba bushobora kutita ku Isuku y’Ibiribwa n’Ibinyobwa nabyo bishobora kwanduza Igituntu , yanavuze kandi ko gukoresha Ibikoresho bimwe n’Umurwayi w’Igituntu nk’Ikiyiko ,Isahani n’Igikombe bishobora kuba intandaro yo kwanduza Iyi ndwara

Uyumwaka tariki ya 24 Urwanda kimwe n’Ibindi bihugu ku Isi bizazirikana Umunsi mpuzamahanga wo Kuzirikana no Kurwanya Indwara y’Igituntu ,Uyu munsi kurwego rw’Igihugu ukazabera ku bitaro bya Rutongo Aho hazakorwa Ubukangura mbaga kubantu bakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro bikekwa ko Iyi ndwara nabo bari mubafite Ibyago byo kuyirwara biturutse ku kazi bakora batirinze ngo banikingire Igihe bari muri Iyi mirimo.

Mu ngamba zihari kugeza uyu munsi harimo gukorwa Ubukangura mbaga bunyuranye bwo kwirinda Indwara y’Igituntu ,Aho hashizweho Uburyo bwo Gupima Indwara y’Igituntu basanze abaturage aho bari hifashishijwe Laboratwali zimukanwa .

Habiyambere Innocent Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC)Ushinzwe gukurikirana no kwita  ku barwayi b’Igituntu cy’Igikatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *