Rwanda : Arikidiyoseze ya Kigali yungutse abapadiri bashya batatu Kumunsi mukuru wa Asomusiyo

Sangiza abandi

Umuhango wabereye  I Remera muri Paruwasi ya Regina Pacis mu gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda  Arkipesikopi wa Kigali .   Misa yatangiwemo Ubuseseridoti kubari abadiyakoni  batatatu aribo bahawe Ubupadiri  kuri uyumunsi mukuru kiriziya yizihiza Umunsi  wa Asomusiyo.

Asomusiyo ni Umunsi ukomeye kandi ufite agaciro muri Kiriziya Gatolika  aho Eugene Ngirumpatse  wo muri Paruwasi  Rushubi  ,Jean Claude Nshimiyimana wo muri Paruwasi ya Kigarama  na Emmanuel Tuyishimire  wo muri Paruwase ya Kicukiro  bari aba Diyakoni bahawe Ubupadiri kumugaragaro imbere y’Abakristu bari bitabiriye Misa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 .

Padiri Ngirumpatse ni muntu ki?

Padiri Ngirumpatse Eugene yavutse tariki ya 24 Werurwe  1985 muri Centarari ya Kagasa Paruwasi ya Rushubi  Mukarere ka Bugesera   ni mwene Rwemeranya Zakariya na Harerimana Sorina   Yize amashuri abanza mu 1991-2000 I Kagasa  2000.2007 yiga mu Seminari into ya Mutagatifu visenti wa Paulo I Ndera  kuva mumwaka wa  2009 kugeza 2012  ygiye muri Institut d’agriculture et d’Elevage I Busogo 2012 -2013 yagiye kwihugura no kwitegura ubusaserdoti mu seminari nkuru ya Rutongo.2013 kugeza 2016 Yagiye kwitegurira mu seminari nkuru yigisha Firozofiya I Kagbayi 2016 kugeza muri uyu mwaka yari muri Seninari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuba Umusaseridoti.

Padiri Nshimiyimana ni muntu ki?

Padiri Nshimiyimana Jean Claude yavutse tariki ya 20 ukwakira 1988 muri paruwasi ya Saint Claire D’Assise Kigarama Ni mwene Gapfizi Xavier Na Kakuze Patricie Yize Amashuri  abanza mu 1997_2004 ,2004_2010 yize amashuri yisumbuye muri GS Bujyujyu 2012 kugeza 2013 yagiye kwihugura no kwitegura ubusaserdoti mu Iseminari nkuru Rutongo 2013 kugeza 2016 Yagiye kwitegurira mu seminari nkuru yigisha Firozofiya I Kagbayi 2016_2021 yiga  muri Seminari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuba Umusaseridoti .

Padiri Tuyishimire ni muntu ki?

Padiri Tuyishimire Emmanuel yavutse tariki ya 01 mutarama 1985 muri paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama Mu Karere ka Muhanga Ni mwene Barigira Christophe na Mukandanga Berthilde 1992_1999 yize amashuri abanza mu rwunge rw’Amashuri rwa Nyabisindu /Muhanga ,1999_2003 yize Amashuri yisumbuye icyiciro kibanza mu Ishuri rya Mushubati ,2003_2006 yize amashuri yisumbuye ikiciro cya kabiri mu ishuri ryisumbuye rya Kicukiro ,2008_2011 yize amashuri makuru IPRC Kigali mu ishami ry’Ubukanishi,2012_2013 yagiye kwihugura no kwitegura ubusaserdoti mu Iseminari nkuru Rutongo 2013_2016 Yagiye kwitegurira mu seminari nkuru yigisha Firozofiya I Kagbayi 2016 kugeza muri uyu mwaka yari muri Seninari nkuru ya Tewolojiya yisunze Karoli Boromewo Nyakibanda aho yategurirwaga kuba Umusaseridoti

Muri uyu muhango Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda  yabwiye  abapadiri bashya  

Ko Umubyeyi bikiramariya ariwe Ubusaserdoti bukomokaho  cyane cyane mu Rwanda ho hari Umwihariko n’Umurage wo gukunda no kwiragiza umubyeyi Bikiramariya  yabasabye  kwakira ugushyirwa murwego rw’ ubusaserdodi no gushikaririza  cyane abakristu  kumwiyambaza igihe cyose .   

Yakomeje yishimira umubare w’abaserdoti ukomeje kwiyongera  kuburyo uyumwaka  Arkidiyoseze ya Kigali yungutse abapadiri 7 ibi kikaba byarongereye umubare wa Paruwasi nshya 5 zigiye kuziyongera arizo Rusasa yo muri Paruwasi ya Rutongo,Karama yo muri Paruwasi ya Nyamirambo ,Kimihurura yo muri Paruwasi ya St Famille ,Gahanga yo muri Paruwasi ya Kicukiro,Mayange yo muri Paruwasi ya Nyamata.

Yakomeje asaba abasaserdoti bashya gukomera ku isengesho  nk’urutare kristu  yasize abasaba gushinga imizi muri kristu  kuko bizabafasha gutsinda Ibigeragezo .yanabasabye kandi kuba abagabuzi b’Amahoro  muri rubanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *