Rutsiro : Bifashishije Gahunda Tubegere duce Ingando Bageze kure mu Kurandura Imirire mibi

Sangiza abandi

Nyuma yuko Akarere ka Rutsiro kagaragaye mu Turere  dufite Abana bafite Imirire  mibi n’Igwingira  aho Kari kuri 44,4% Ubuyobozi bw’Akarere bw’Aka karere  mu gukemura Iki kibazo  bwashyizeho gahunda y’Ubukangurambaga  bwitwa “Tubegere duca Ingando “ Iyi ni Gagunda Igamije Gukemura Ibibazo by’Abaturage ,Kugenzura  Isuku  ndetse n’Ubukangura mbaga bwo Gukumira Imirire mibi n’Igwingira.

Iyi Gahunda Ikorwa Abayobozi b’Akarere bava mu biro bakegera Abaturage Umurenge kuwundi bakabatega Amatwi ,Umwanya bahabwa ngo bageze Ibibazo bafite ku bayobozi mu nteko z’Abaturage .

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Murekatete Triphose   afatanije n’Inzego zinyuranye ndetse n’abafatanya bikorwa bakora Ibikorwa binyuranye mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa kabiri basuye Abaturage bo mu mirenge ya Kigeyo na Mushubati .

Kuri uyu wa gatatu  Umuyobozi w’Akarere akaba yasuye Ikigo ndera Buzima cya Mushubati Giherereye mu Murenge wa Mushubati Umwe mu mirenge Igize Akarere ka Rutsiro mu bikorwa bitandukanye birimo Kuganiriza Ababyeyi bafite Abana bagaragayeho Imirire mibi n’Igwingira bimwe mubyo yabaganirije harimo kwita no gukemura Ikibazo cy’Imirire aho yavuze ko Kurwanya  Imireire mibi bitagombye kwitwa Ibintu bihenze cyangwa bisaba Ibintu byinshi  nkuko bamwe mu baturage bagifite Imyimvire iri hasi bavuga ko Ubukene aribwo butuma Abana babo bagwingira. Kuri iki kibazo yasobanuye ko Rutsiro ifite Ibyibanze bishoboka  kugira ngo Umuryango ubashe gukemura ikibazo cy’Imirire mibi , Yatanze Urugero rw’Ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge imwe nimwe y’Aka karere ahaboneka Amafi n’Isambaza bikungahaye ku ntunga mubiri , yanavuze kandi ku butaka bwera Ibihingwa binyuranye harimo Icyayi n’Ikawa . 

Ubwo Africana Post Yaganiraga n’Ababyeyi bari baje Kukigo nderabuzima  babwiye Abanyamakuru ko uretse kuba Abana barahuye n’Igwingira bamwe mubabyeyi nabo bahura n’Igwingira bikagaragara baje kwipimisha Igihe batwite  bitewe n’Ubujiji. Madame Dusabemariya Viyoreti utuye mukagari ka Cyarusera Umurenge wa Mushubati  Umwe mubaganirijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yavuze ko yamenye ko afite Igwingira aje kwipisha ku kigo nderabuzima Igihe yari atwite maze abaganga basanga afite Ibipimo bigaragaza Igwingira bikaba byaragize Ingaruka zo kubyara Umwana wagwingiye  biturutse ku mirire mibi yahuye nayo . Nyuma yo kwitabwaho binyuze muri Izi ngamba nshya zo kurwanya Igwingira binyuze mu nama n’Inyiigisho yagiye ahabwa  umunsi kumunsi n’Ikigo nderabuzima cya Mushubati Ubu we n’Umwana we bameze neza .

Ubujiji  n’Imyuvire Iri hasi ku Isonga ry’Imirire mibi mu baturage.

Madamu  Uwimana  Maderene Umukozi Ushinzwe Imboneza mirire mu kigonderabuzima cya Mushubati aho bakira Ababyeyi baje babagana harimo n’Abahuye n’Ikibazo cy’Igwingira  aganira na The Africana Post yatubwiye ko Imibare ku Igwingira igenda Igabanuka .Ubu Ikigo nderabuzima kirimo kwita kubana 17 bari mubyiciro bibiri by’Imirire mibi Ihutiyeho n’Imirire mibi Ikabije  , avuga Impamvu nyamukuru itera Iki kibazo yagarutse ku bujiji n’Imyumvire iri mumuryango aho Ababyeyi wasangaga batazi gutegura Indyo yuzuye bifashishije Umusaruro w’Ibyo beza Iwawo , Ikindi ngo ni Amakimbirane yo mungo atuma ababyeyi batubahiriza Inshingano zo gufatanya kurera Abana babo  ,hari kandi n’ikibazo cy kutamenya neza Uburyo bwiza bwo kwonsa Umwana nkuko bikwiye . Kuri iki kibazo yasobanuye ko mugihe Umubyeyi yonsa atagomba guhita akura umwana ku Ibere rimwe ngo ahite amuhindurira irindi vuba vuba kuko ngo amashereke yambere akenshi aba atarimo Intungamubiri nyishi ahubwo aba yiganje mo Amazi bityo bimwe mubyo bigisha Ababyeyi ngo mugihe bonsa bagomba kujya bareka  Umwana agatinda ku Ibere  mugihe yonka m bere yuko afata irindi .

Uruhare rw’Amarerero narwo ngo ruri mubyatumye Igwingira rirandurwa

Muri gahunda y’Akarere ka Rutsiro kimwe nahandi hirya no hino mu gihugu agahunda y’Irerero yahawe Umwanya aho byibuze buri mudugudu uba ufite Irerero aho abana bari mucyiciro cyambere cy’Ubudehe akenshi byagiye bigaragara ko mumibare aribo baza imbere mu kugwingira ndetse n’Imiriremibi .

Muri iyi gahundaTubegere duce Ingando  y’Akarere ka Rutsiro Ubwo twahageraga twasanze Umuyobozi w’Akarere yagiye gusura Irerero ryitwa Umwana ni Umutware riri mu murenge wa Mushubati ryita kubana bato harimo n’Abahuye n’Igwingira Aho abana bahabwa Indyo yuzuye ndetse bagahabwa n’Amasomo abafasha gukangura Ubwongo binyuze mudukino tunyuranye 

Kuva mu 2015 u Rwanda rwiyemeje kurandura igwingira no guca ikibazo cy’imirire mibi cyakunze kugaragara mu bana bato hirya no hino mu gihugu.

Ingamba zitandukanye zashyizweho aho abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batangiye guhabwa ifu ya Shisha Kibondo. Ni ifu ihabwa abagore batwite n’abafite abana batarageza nibura imyaka ibiri mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi.

Mu bindi bahawe harimo Ongera ihabwa abana, kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima mu gupima abana, gushyiraho igikoni cy’umudugudu, amarerero rusange n’ibindi byinshi byatumye nibura iki kibazo kirwanywa cyane cyane mu turere 13 twari twabaruwe nk’udufite igwingira ku kigero kinini.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu turere 13 twari twaratoranyijwe nk’udufite igwingira ku kigero cyo hejuru kurusha utundi ndetse tukanibwaho ku nkunga ya Banki y’Isi, bwagaragaje ko utwinshi tukiri inyuma ugereranyije n’intego igihugu kihaye yo kuba cyaragabanyije igwingira ku kigero cya 19% rivuye kuri 33% ririho kuri ubu.

Akarere kaza inyuma y’utundi kuri ubu ni Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *