Abapolisi 10 n’Abarinzi ba Pariki y’Akagera 17 basoje amahuguruwa y’ibanze mu gucunga umutekano wo mu mazi.
Ibi byabaye Kuri uyu wa 15 Nzeri 2023 mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu .
Abapolisi b’igihugu bagera kuri 10 n’Abarinzi ba Pariki y’Akagera 17 basoje amahugurwa yo gucunga umutekano mu mazi(Marine Unity).
Ni amahugurwa y’icyiciro cya gatanu yateguwe na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iteramvere RDB aya mahugurwa yatangiye muri Nyakanga kuwa 2,2023 yitabirwa n’abagera kuri 27 barimo abapolisi n’basanzwe bacunga umutekano muri Paliki.

Amwe mu masomo bahawe harimo gutanga ubutabazi bw’ibanze ,tekinike zo gutabara igihe habaye impanuka mu mazi,gukanika no gutwara ubwato,gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo ngororambiri.
Komiseri muri Polisi y’Igihugu ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage CP Munyambo Bruce mu ijambo rye yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kongera ubushobozi no gukora kinyamwuga.
Yagize ati:”mu mazi baheramo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi,ubwikorezi n’imyidagaduro bikorwa n’abantu benshi ,kugira ngo bikorwe mu buryo butekanye hifashishwa ingamba zihamye zo gukumira ibyaha biyakorerwamo.
Kurinda uruspbe rw’ibinyabuzima no gucunga umutakenao w’abari muri ibyo bikorwa n’ubumenyi mwahawe mubukoresha mu gufasha abanyarwanda.”
Umuyobozi wa Pariki y’Iburunga Uwingeri Prosper yashimye imyitrwarire n’ubufatanye hagati ya Polisi n’Ikigo cy’Iterambere RDB.

Ygize ati:”aya mahugurwa aziye igihe kuko nk’abacunga umutekano muri Paliki biradufasha kuzuza inshingano n’igihe bibaye ngombwa ko bajya mu mazi bakaba bafite ubumenyi bityo rero turashimira imikoranire ikomeje kuranga inzego zacu mu kuzamura umwuga.”
Mu Kiyaga cya Kivu abasoje amahugurwa berekanye ibyo bize bitandukanye byerekana ubushobozi bafite.
