Rubavu: Abagabo bakomeje kwitabira no kumva gahunda yo kuboneza urubyaro

Sangiza abandi

Mu kiganiro abaturage batuye mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bagiranye na Africanapost, bavuze ko ibihe tugezemo batakomeza umuco bari basanzwe bafite wo kubyara abana benshi aho wasangaga hari umuryango wabyaye abana barenga icumi.

Iki kibazo cyo kubyara abana benshi bagaragaje ko gifitanye isano n’ubuharike bwakunze kugaragara mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Uko imyaka yagiye ishira n’ibihe bihinduka n’imibereho irushaho guhenda, ibi bikaba binagaragarira ku biciro by’ibiribwa ku masoko, muri iki kiganiro bamwe mu bagore bo muri uyu Murenge bavuze ko kutaboneza urubyaro byaba ari amakuru adahagije bari bafite ku buryo bumwe na bumwe bukoreshwa bukagira ingaruka kuri bamwe mu babukoresheje.

Umwe ati “Iyo umwe aje atubwira ko yaboneje urubyaro bikamugiraho ingaruka, abandi dutinya kujyayo mu gihe hari n’undi wagaragaje ko abadafite ubushobozi ari bo batwita bakabyara abana benshi badafitiye ubushobozi bwo kubitaho”.

Mu gushaka kumenya icyo Akarere ka Rubavu gakora mu gushaka umuti w’iki kibazo, Africanapost yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu ISHIMWE Pacifique agira ati “Igihe tugezemo buri munyarwanda wese arabibona ko kubyara abana benshi ari ikibazo mu muryango. Mu gushaka igisubizo nk’Akarere binyuze mu biganiro bihabwa abaturage by’umwihariko nko mu Nteko y’abaturage, umugoroba w’ababyeyi tubigarukaho kenshi bityo abaturage bakaba baratangiye kubyumva ku buryo abagabo batangiye kubigiramo uruhare binyuze mu bukangurambaga”.

Akomeza avuga ko nubwo hari abaturage batari bumva neza iyi gahunda bitewe ahanini n’imyemerere n’imyumvire, gusa ngo ntibiteye ikibazo kuko imibare igaragaraza ko Akarere ka Rubavu mu kuboneza urubyaro gahagaze neza kuri gahunda kari karihaye ugendeye no kuri gahunda y’igihugu aho kageze ku kigero cya 65% mu gihe gahunda y’igihugu yari kuri 59%.

Avuga kandi ko ubukangurambaga bukomeje banishimira ko iyi gahunda itakiri ku bagore gusa aho n’abagabo batangiye kwinjira muri gahunda yo kuboneza urubyaro ubu imibare iheruka ikaba agaragaza ko abagabo 107 binjiye mu kuboneza urubyaro.

Intego y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ni ukuzamura igipimo cyo kuboneza urubyaro ku buryo kigera kuri 60% bitarenze 2024. Iyi ntego u Rwanda rwamaze kuyirenza kuko mu Banyarwandakazi bari hagati y’imyaka 15 na 49 kuboneza urubyaro bigeze kuri 64% bivuye kuri 53% muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *