Rayon Sports yikuye imbere ya Gasogi United bigoranye, APR FC itsinda Gorilla FC

Sangiza abandi

Umunsi wa mbere w’imikino ibanza y’amatsinda ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wasize Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma mu gihe APR FC ifite igikombe giheruka, yatsinze Gorilla FC yazamutse uyu mwaka ibitego 2-1.

Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United kuri Stade Amahoro, yabyitwayemo neza ibifashijwemo na Sugira Ernest watsinze igitego cyabonetse ku munota wa nyuma, aho Manace Mutatu yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, uyu rutahizamu w’Umunyarwanda arasimbuka atsindisha umutwe.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’iminota mike nabwo Rayon Sports ibonye uburyo bwiza bwari kuyifasha kuyobora umukino. Nishimwe Blaise yateye ishoti rikomeye ryakubise umutambiko w’izamu, umupira widunda mu izamu mbere yo kugarukira umunyezamu Cuzuzo Gaël. Abasifuzi bayobowe na Ishimwe Claude ntibemeje iki gitego kuko bitagaragaraga ko umupira warenze umurongo.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi, ihura na Kiyovu Sports, yo yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu muri iri itsinda B. Iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino, ni yo izakirwa na Gasogi United ku mukino ukurikira.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru ni uwo mu itsinda A, aho APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 yashyikirijwe kuri iki Cyumweru, yatsinze Gorilla FC yazamutse uyu mwaka ibitego 2-1.

Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy batsindiye Ikipe y’Ingabo mu minota 20 ya mbere mu gihe Nshimiyimana Tharcisse yatsindiye Gorilla FC igitego kimwe cy’impozamarira.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga ikina na Gasogi United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *