Perezida Vladimir Putin yaserereje umunyamakuru w’Umunyamerika, amubwira ko ashobora kuba ari mwiza cyane ku buryo bimugora kumva ibitekerezo bye.
Mu kiganiro cyabaye ku wa Gatatu mu cyumweru cyahariwe Ingufu mu Burusiya, Hadley Gamble ukorera CNBC niwe wari uyoboye ikiganiro cyatanzwe na Putin.
Yamuhase ibibazo amubaza ku bivugwa ko u Burusiya bwaba bwinangira mu guha Gaz ibindi bihugu byo mu Burayi bigatuma ibiciro byayo bizamuka cyane.
Yakomeje amubaza icyo u Burusiya bwakora kugira ngo bwumvishe abafatanyabikorwa babwo b’i Burayi ko bufite ubushake bwo gutanga Gas bitandukanye n’ibivugwa.
Mu kumusubiza, Putin yagize ati “Umugore mwiza, uhebuje. Namubwira ikintu kimwe kandi yavuze ibintu bidahuye na mba. Ni nk’aho atigeze yumva ibyo navuze.”
Yarongeye ati “Ndongera mbisubiremo na none”, akomeza avuga ko ahubwo u Burusiya bwongereye Gas bugenera u Burayi, ko nta mpamvu n’imwe yo kumva kiyifashisha nk’intwaro.
Ati “Ese nigeze mvuga ibintu bigoye kumva?”
Mu kindi kiganiro Putin yagiranye na Gamble, na none yashushe nk’ucubya uwo munyamakuru ubwo yari amubajije niba yaramaze guhitamo umuntu uzamusimbura.
Ati “Ndumva ntari busubize icyo kibazo. Ubu nibwo buryo ngisubizamo.”
Putin yavuze ko uko ibintu bimeze, afite uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza imyaka itandatu ariko ko atarafata umwanzuro.
