Mu gitondo cyo ku wa Kabari tariki ya 28 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore (UN Women), itangazamakuru n’ urubyiruko rw’abakorerabushake.
Ibi biganiro by’umunsi umwe byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Abanyamakuru barenga 100 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro.
Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw ’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.
Byari byitabiriwe kandi n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore, Dusabe Schadrack hari kandi n’uhagarariye Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ibi buganiro.
Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushimirwa no gushyigikirwa kuko biza byunganira ibindi byateguwe bigenewe abanyamakuru n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kuri uru rugamba buri wese agomba kugiramo uruhare.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi bw ’ihohoterwa.
Ati “Uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango nyarwanda rurakenewe mu kumenyekanisha ububi bw’ihohoterwa no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu gihugu nyamara ari icyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo Igihugu cyacu kihaye.
Yasabye buri muntu wese kwishyira mu mwanya w’uwahohotewe cyangwa umuryango ufite uwahohotewe kugira ngo yumve uburemere bw ’iki cyaha.
Yasoje asezeranya ubufatanye abitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
IGP Dan Munyuza yavuze iko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gushaka ingamba zo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yagaragaje ko ibyo byaha bikorwa mu buryo butandukanye kandi akenshi bigakorwa mu ibanga rikomeye bityo n’abarikorerewe ntibabashe kubigaragaza.
Yasabye abanyamakuru kugaragaza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bakomeza kwandika inkuru zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagize ati “Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa mu buryo bunyuranye kandi akenshi ntibimenyekane kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange.”
“Ni yo mpamvu dusaba buri wese umenya aho iryo hohoterwa ryabaye cyangwa rishobora kuba kujya ahita atanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Abanyamakuru bandike inkuru zicukumbuye kuri ibi byaha bityo bidufashe gukirikirana abacyekwaho gukora ibyo byaha.”
IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko ibyaha by’ihohotera bikunze kugaragara ari guhohotera abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’uburiganya mu mitungo y’abashakanye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi byaha akenshi usanga bibera mu miryango bakabiceceka bakajya mu bintu byo kumvikana mu miryango.
Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba hafi y’imiryango bagakurikirana aho bumvise ibyo byaha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umutegarugori (UN Women), Dusabe Schadrack yashimye ubufatanye buri hagati ya UN Women na Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.
Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk ’icyorezo, si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose. Ahandi ku Isi hari aho ibi byaha biba bakabyaroshya hakabaho kumvikana mu miryango kandi sibyo. Ibi byaha bigomba kurwanywa bigatsindurwa burundu.”
Dusabe yagaragaje ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, umugore umwe ku Isi muri batatu yagerwagaho n’ihohoterwa.
Mu gihe cya COVID-19 byariyongereye cyane, bigaragarira mu bangavu baterwa inda bakiri bato bikabavutsa amahirwe menshi mu buzima.
Yasabye buri muntu kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


