Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yafatiwemo imyanzuro itandukanye, aho yemeje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi w’umuryango, asimbuye Uhuru Kenyatta.
Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko yagejejweho intambwe zimaze guterwa mu kwinjiza mu muryango Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ubunyamabanga bwasabwe kubahiriza gahunda zose, bukazatanga raporo ku nama ya 23 izahuza abakuru b’ibihugu.
Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. RDC na yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.

Ibibazo by’umutekano muri RDC
Imyanzuro y’iyi nama ivuga ko EAC yagize Perezida Uhuru Kenyatta umuhuza muri ibi bibazo, ndetse ko hagomba gushyirwaho uburyo bwihariye buzafasha mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.
Imyanzuro ikomeza ivuga ko inama “yemeje kohereza mu buryo bwihutirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe w’Ingabo uhuriweho.”
Uhuru yahawe gukurikirana urugendo rw’amahoro rwa Nairobi rwatangijwe hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, hanateganywa uburyo hazagenda hoherezwa intumwa zihariye, mu gushaka guhosha ibi bibazo.
Somalia ikomeje gushaka kwinjira muri EAC
Imyanzuro igaragaza ko inama yamenyeshejwe ko igenzura ku rugendo rwo kwakira Somalia muri EAC rutaratangira, maze isaba inama y’abaminisitiri ba EAC gutangiza icyo gikorwa, bakazatanga raporo ku nama itaha.
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud wari muri iyi nama, yavuze ko bakomeye ku bushake bwabo.
Yakomeje ati “Twiteguye kwinjira muri EAC.”
Iyi nama kandi yasoje urugendo rwo kwinjiza mu muryango Sudani y’Epfo.
Kongera Igiswahili n’Igifaransa mu ndimi za EAC
Imyanzuro igaragaza ko Inama yagejejweho intambwe zimaze guterwa mu rugendo rwo kwemeza Igiswahili n’Igifaransa nk’indimi z’ubutegetsi zikoreshwa muri EAC, ziyongera ku Cyongereza.
Imyanzuro ivuga ko “inama yemeje inzira igomba gukurikizwa mu gushyira Igiswahili n’Igifaransa mu ndimi z’ubutegetsi z’umuryango, isaba inama y’abaminisitiri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.”
Hashyizweho abacamanza bashya b’urukiko rwa EAC
Iyi nama yemeje Cheborion Barishaki Bonny wo muri Uganda, nk’umucamanza w’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, urugereko rw’ubujurire – guhera ku wa 16 Kanama 2022.
Yanagize Umucamanza Sauda Mjasiri, visi perezida w’uru rukiko, mu gihe umucamanza Dr Charles O. Nyawelo yagizwe visi perezida w’urukio rwa mbere rw’iremezo, guhera ku wa 22 Nyakanga 2022.
Inama kandi yashyizeho umucamanza Gacuko Leonard wo mu Burundi nk’umucamanza mu rugereko rwa mbere rw’iremezo.
Iyi nama yanashimiye abacamanza Monica Mugenyi, Geoffrey W.M. Kiryabwire na Audace Ngiye, basoje inshingano zabo.
Bazivamo yasoje manda
Imyanzuro igaragaza ko inama yamenyeshejwe ko umunyarwanda Bazivamo Christophe, azasoza manda nk’umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC muri Nzeri 2022.
Ikomeza iti “Yamushimiye ku mirimo yakoreye umuryango atizigama, inamwifuriza amahirwe mu bihe biri imbere.”
Bazivamo yagizwe umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC guhera mu 2016. Mbere yaho yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ndetse yabaye mu myanya itadukanye muri guverinoma mu Rwanda hagati ya 2009 na 2011.
Perezida Ndayishimiye yagizwe umuyobozi wa EAC
Inama ya EAC yashimagiye umwanzuro wafashwe mu nama ya 21, ko u Burundi ari bwo bugiye kuyobora Umuryango. Muri icyo gihe, Repubulika ya Sudani y’Epfo izaba ifite inshingano z’ubwanditsi.
Muri ubwo buryo, Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uzaba ayoboye umuryango, asimbuye Uhuru Kenyatta.
Inama y’abakuru b’ibihugu yashimiye Kenyatta ku mirimo yakoze kuva atangiye kuyobora EAC, ku wa 27 Gashyantare 2021.
Ari no mu bihe bya nyuma byo kwitabira izi nama kuko ku wa 9 Kanama 2022 hazakorwa amatora rusange arimo ay’umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
