Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatsinze penaliti ubwo yakinaga mu ikipe irimo ibyamamare muri ruhago mu mukino wari ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, wabaye ku wa Kane i Paris.
Emmanuel Macron wakinaga mu kibuga hagati, yambaye nimero 3 mu mugongo, yahawe umupira, asabwa gutera penaliti ubwo umukinnyi bari bahanganye yari agushije umwe mu bakinnyi bagize ikipe y’uyu Mukuru w’u Bufaransa mu rubuga rw’amahina.
Macron w’imyaka 43, yateye umupira hasi ujya hagati mu izamu ariko umunyezamu ajya mu ruhande rw’iburyo. Umunyezamu yagerageje gukoza ikirenge ku mupira, ariko ntiyabasha kuwubuza kurenga umurongo w’izamu.
Igitego Macron yatsinze, cyinjiye nyuma y’iminota 10 umukino utangiye, cyatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu bakinanaga na Macron harimo Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.
Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Poissy uri hafi y’i Paris, wari ugamuje gukusanya amafaranga yo gufasha mu bitaro.
Ikipe Emmanuel Macron yari ahanganye na yo yarimo abakozi b’ibitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye.


SRC:IGIHE