Perezida Edgar Lungu wa zambiya yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Hichilema watowe

Sangiza abandi

Edgar Lungu wari Perezida wa Zambia, yemeye ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse, ashimira Hakainde Hichilema wamutsinze.

Komisiyo y’amatora muri Zambia yatangaje ko Hichilema utavugaga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze amatora ya Perezida aherutse, agatorwa ku majwi 2,810,777 mu gihe Lungu we yatowe n’abantu 1,814,201 mu matora yabaye kuwa Kane ushize.

Lungu yabanje gusa nk’utemera ibyavuye mu matora ariko kuri uyu wa Mbere yavuye ku izima.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Twitter, Lungu yabanje gushimira abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016.

Yagize ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.”

Yakomeje agira ati “Kuwa Kane tariki 12 Kanama 2021, twagize amatora rusange. Komisiyo y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma. Nkurikije ibyavuyemo, nzubahiriza ibyo Itegeko Nshinga rivuga ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.”

Lungu yakomeje ashimira ugiye kumusimbura, Hakainde Hichilema.

Ati “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida watowe Nyakubahwa Hakainde Hichilema watorewe kuba Perezida wa karindwi. Ndashimira kandi abitabiriye amatora bagatsinda mu nzego zitandukanye. Ku bataratsinze, buri gihe haba hari andi mahirwe.”

Perezida Lungu kandi yashimye abamutoye nubwo atabashije gutsinda, abasaba gukomeza kumushyigikira n’ishyaka rye.

Lungu yavuye ku izima, yemera ko yatsinzwe amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *