Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagabo n’iy’abagore, zombi zizakina Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.
Paulo De Tarso Milagres yongeye kugirirwa icyizere n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB) dore ko yaherukaga gutoza u Rwanda mu 2010.
Icyo gihe, yatoje Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 mu mikino Nyafurika yabereye muri Libya, isoreza ku mwanya wa kane. Nyuma yaho ni bwo yasimbuwe n’Umunya-Kenya Paul Bitok.
Mu Ikipe y’Igihugu y’abagabo, Paulo De Tarso Milagres azungirizwa na Nyirimana Fidèle na Ntawangundi Dominique mu gihe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore, azungirizwa na Ndayikengurukiye Jean Luc na Mudahinyuka Christophe.
Abatoza bose n’abandi bazafatanya, bazatangira akazi ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, hahamagarwa abakinnyi bagomba kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2021.
Iri rushanwa rizabera i Kigali, rigatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu Burusiya, rizaba hagati ya tariki ya 5 n’iya 15 Nzeri mu bagore mu gihe iry’abagabo rizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.
Ubwo yari amaze kuva mu Rwanda, Paulo De Tarso Milagres yasubiye iwabo muri Brésil, atoza EC Pinheiros hagati ya 2015 na 2019 mu gihe yaherukaga muri Grupa Azoty Roleski PWSZ Tarnów yo muri Pologne yatozaga kuva mu mwaka ushize.
