Inkuru y’Imenyekana rya Musenyeri Twagirayezu muri Kigali
ryatangajwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoni Kambanda Uwo
yari Muri Centre Pastorale St Paul mugihe cya satanu aho yari
Ayoboye Inama Inama y’Abaspadiri bakorera Ubutumwa muri
Arikidiyosezi ya Kigali ari naho yabitangaje mu itangazo ryavuye
mu Biro by’Intumwa ya Papa .
Musenyeri Twagirayezu Jmv yavuze ko yishimiye guhabwa
ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akaba asanga ari
ubuvandimwe burushijeho gukura hagati ye n’abakristu b’iyi
diyosezi.
Ati “Ijambo mbafitiye ni ukubishimira. Ubusanzwe twebwe
abakristu ababatijwe, twese tuba dufitanye isano iruta iy’amaraso.
Ubungubu rero bibaye mahire kuko iyo sano igiye gukomera bya
hafi kuko tuzaba turi kumwe ahongaho i Kibungo. Ni
ubuvandimwe bukomeza kandi burushaho gukura”.
Padiri Félicien Mujyambere wa Diyosezi ya Kibungo, yabwiye
IGIHE ko ari inkuru nziza ku bapadiri n’abakristu ba Kibungo kuko
bari bamaze igihe bategereje Umwepiskopi ubana nabo ubuzima
bwa buri munsi.
Ati “Tubyakiriye neza twari tumaze igihe tumutegereje Imana
isubije amasengesho yacu.Twari tumaze imyaka irenga ine
tudafite Umwepiskopi, iyo adahari haba hari ikintu kinini kibura”.
Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi
bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri
Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.