P.Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe imurikirwamo Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Sangiza abandi

Perezida Kagame Paul ayoboye iyi nama y’Abaminisitiri iri kubera mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro.

Muri iyi nama y’Abaminisitiri kandi, hari kumurikirwamo Raporo y’inzobere zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7757518099976452&output=html&h=280&adk=1651804698&adf=3643844325&pi=t.aa~a.2045204614~i.7~rp.4&w=704&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1618828757&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=8620950947&psa=1&ad_type=text_image&format=704×280&url=http%3A%2F%2Fwww.ukwezi.rw%2Fmu-rwanda%2F3%2Farticle%2FP-Kagame-ayoboye-Inama-y-Abaminisitiri-idasanzwe-imurikirwamo-Raporo-y-u-Rwanda-ku-ruhare-rw-u-Bufaransa-muri-Jenoside&flash=0&fwr=0&pra=3&rh=176&rw=704&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&dt=1618828804213&bpp=15&bdt=3054&idt=-M&shv=r20210414&cbv=r20190131&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3Dae77651e5c87040b-22f30f9192a70090%3AT%3D1618515083%3ART%3D1618515083%3AS%3DALNI_MaGm5oXg5yIjiSv2dDVILeBJ9lT6g&prev_fmts=0x0&nras=2&correlator=7487444929582&frm=20&pv=1&ga_vid=100689087.1618828804&ga_sid=1618828804&ga_hid=1541737129&ga_fc=0&u_tz=120&u_his=4&u_java=0&u_h=768&u_w=1366&u_ah=738&u_aw=1366&u_cd=24&u_nplug=3&u_nmime=4&adx=150&ady=924&biw=1349&bih=667&scr_x=0&scr_y=0&eid=44735932%2C44737562%2C44740079&oid=3&pvsid=2368359959479621&pem=666&ref=http%3A%2F%2Fwww.ukwezi.rw%2F&eae=0&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1366%2C0%2C1366%2C738%2C1366%2C667&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=23&ifi=2&uci=a!2&btvi=1&fsb=1&xpc=q5A2GdEHKb&p=http%3A//www.ukwezi.rw&dtd=46

Iyi raporo ifite umutwe ugira uti “A Foreseeable Genocide : The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.”https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7757518099976452&output=html&h=280&adk=1651804698&adf=3463413732&pi=t.aa~a.2045204614~i.9~rp.4&w=704&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1618828757&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=8620950947&psa=1&ad_type=text_image&format=704×280&url=http%3A%2F%2Fwww.ukwezi.rw%2Fmu-rwanda%2F3%2Farticle%2FP-Kagame-ayoboye-Inama-y-Abaminisitiri-idasanzwe-imurikirwamo-Raporo-y-u-Rwanda-ku-ruhare-rw-u-Bufaransa-muri-Jenoside&flash=0&fwr=0&pra=3&rh=176&rw=704&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&dt=1618828804213&bpp=5&bdt=3054&idt=-M&shv=r20210414&cbv=r20190131&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3Dae77651e5c87040b-22f30f9192a70090%3AT%3D1618515083%3ART%3D1618515083%3AS%3DALNI_MaGm5oXg5yIjiSv2dDVILeBJ9lT6g&prev_fmts=0x0%2C704x280&nras=3&correlator=7487444929582&frm=20&pv=1&ga_vid=100689087.1618828804&ga_sid=1618828804&ga_hid=1541737129&ga_fc=0&u_tz=120&u_his=4&u_java=0&u_h=768&u_w=1366&u_ah=738&u_aw=1366&u_cd=24&u_nplug=3&u_nmime=4&adx=150&ady=1256&biw=1349&bih=667&scr_x=0&scr_y=0&eid=44735932%2C44737562%2C44740079&oid=3&pvsid=2368359959479621&pem=666&ref=http%3A%2F%2Fwww.ukwezi.rw%2F&eae=0&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1366%2C0%2C1366%2C738%2C1366%2C667&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=23&ifi=3&uci=a!3&btvi=2&fsb=1&xpc=YxmjwCfoxs&p=http%3A//www.ukwezi.rw&dtd=65

Ni raporo yakozwe n’ikigo cy’inzobere mu by’amategeko kizwi nka Levy Firestone Muse.

Ubwo u Bufaransa bwasohoraga Raporo yakozwe n’inzobere zashyizweho na Perezida wa kiriya Gihugu, Emmanuel Macron, zacukumbuye uruhare rwa kiriya gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rwagize icyo ruyivugaho.

U Rwanda rwari rwatangaje ko rwakiriye neza ibikubiye muri iriya raporo kuko bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, rwari rwanavuze ko mu bihe bya vuba na rwo ruzashyira hanze Raporo yakozwe na Komisiyo rwashyizeho.

Byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yagarutse kuri iriya raporo y’u Bufaransa, akavuga ko igaragaza intambwe nziza y’ubuyobozi bwa kiriya gihugu mu gukomeza gutuma umubano w’ibihugu byombi uba mwiza kurushaho.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na rwo rufite icyo rugiye kuvuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda ariko ko bizaba byuzuzanya na biriya by’u Bufaransa.

P.Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *