Nyinawumuntu Grace yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje imyaka 20, igiye gukina amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere, aho izahura n’iya Ethiopia muri Nzeri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica mu 2022.
U Rwanda ruzahura na Ethiopia mu ijonjora rya kabiri nyuma yo kwikura mu marushanwa kwa Sudani y’Epfo byari guhurira mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu kwezi gutaha.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Nyinawumuntu Grace ari we uzatoza iyi Kipe y’Igihugu y’Abangavu, yungirijwe na Mukashema Consolée na Mukamusonera Théogènie.
Maniraguha Claude yagizwe umutoza w’abanyezamu, Barihe Gustave agirwa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, umuganga ni Dr Umucyo Ntidendereza Honorine mu gihe abashinzwe kunanura imitsi y’abakinnyi ari Ujeneza Jennifer na Akayezu Cécile naho Kabanyana Scovia akaba ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 23 n’iya 25 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa muri Ethiopia hagati ya tariki ya 7 n’iya 9 Ukwakira 2021.
Ni ubwa mbere u Rwanda rushyizeho Ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje imyaka 20 kuko hakinaga iy’abakuru gusa ndetse na yo ikaba iheruka mu kibuga muri Werurwe 2019.
Nyinawumuntu Grace wahawe iyi kipe, yabaye umutoza wa mbere w’umugore wabigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu Budage.
Yatoje kandi Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore kuva mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga.
Nyinawumuntu yafashije AS Kigali WFC gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.
Muri Mata, yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rizakorera i Huye guhera muri Nzeri uyu mwaka.
