New York hamuritswe inzu y’akataraboneka ifite ascenseur y’ibirahure yo gutembereza ba mukerarugendo

Sangiza abandi

Ubusanzwe tumenyereye ascenseur zifite akamaro ko kuvana umuntu muri étage imwe imujyana mu yindi. Gusa iyubatswe mu nyubako ya Summit One Vanderbilt si cyo izaba imaze gusa ahubwo ifite umwihariko wo gutembereza abantu ibereka ibyiza by’Umujyi wa Manhattan muri ascenseur y’ibirahure.

Iyi nyubako yubatswe mu Mujyi wa New York muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite ascenseur iri inyuma y’inyubako igizwe n’ibirahure kuva aho umuntu akandagiza ikirenge kugeza hejuru. Ifite ubushobozi bwo kuzamuka muri metero 369 z’ubujyejuru.

Summit One Vanderbilt izaba ari inyubako y’ubucuruzi, kuko izaba ifite akabari hanze kazengurutswe n’ibirahure ku buryo ukarimo azaba areba umujyi wose, hazaba harimo kandi na Restaurant, aho abantu banywera ikawa n’ibindi.

Iyi nyubako izatangira ibikorwa byabo mu Ukwakira uyu mwaka izaba ari iya kane mu ndende zubatswe i New York, ifite uburebure bwa metero 427, ni ukuvuga ko isumbye Kigali City Tower inshuro enye kuko yo ifite metero 90.

Igishushanyo mbonera cya Summit One Vanderbilt cyakozwe na sosiyete yo muri Amerika ya Kohn Pedersen Fox yamenyekanye mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako zikomeye ku isi, harimo iya mbere ndende mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa yitwa CITIC Tower ifite metero 527, inyubako ndende cyane ya Ping An Finance Center ifite uburebure bwa metero 599 na Étage 115 iherereye mu Bushinwa muri Shenzhen.

Imbere muri iyo nyubako hashushanyijwe na sosiyete ifite icyicaro muri Norvège isanzwe ikora ibishushanyo mbonera by’imbere mu nyubako (interior design) yitwa Snøhetta.

Umuyobozi wa sosiyete ya SL Green yubakishije iyi nyubako, Marc Holliday, yavuze ko bifuje kubaka umuturirwa uzajya uhuruza abagenzi baturutse hirya no hino baje kureba ibyiza by’umujyi wa Manhattan wamenyekaniye nk’umujyi ukorerwamo ubucuruzi, ndetse baje no kureba ibidasanzwe kuri wo.

Ati “Summit One Vanderbilt iratangaje, abantu bakeneye kuyijyamo kugira ngo babyumve neza. Ifite umwihariko n’ahantu nyaburanga hazakurura abanya-New York n’abagenzi baturutse hirya no hino ku isi, ku buryo bazajya bahora bifuza kuyisura kenshi.”

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyari 3,3 $ ni ukuvuga miliyari zirenga ibihumbi 3.2 z’amanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *