Musenyeri Musabyimana yavuze ko agakiza ko mu magambo nta mumaro

Sangiza abandi

Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigeme, Musabyimana Assiel, yavuze ko ivugabutumwa ryiza ryuzuye ari iriteza imbere abaturage rikazana impinduka mu buzima bwabo, imibereho yabo ikaba myiza kugira ngo abandi babafatireho urugero.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 29 Mata 2021 ubwo mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe hatangwaga inka 18 ku batishoboye.

Izo nka zatanzwe n’umushinga ufasha abana uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ukorera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Kigeme, Paruwasi Busanza.

Bamwe mu bahawe izo nka bavuze ko bazitezeho kubahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Ryakunze Christine yagize ati “Twari mu bukene bukabije kubera ko duhinga nta fumbire y’imborera bikanga kwera. Kuba mpawe inka ngiye kuyitaho impe ifumbire, mpinge neze iwanjye mu rugo ntihazongera kubura ibiryo.”

Ndikuryayo Vianney we yavuze ko iwe mu rugo hatazongera kugaragara imirire mibi kuko yabonye igisubizo.

Ati “Nigeze kurwaza imirire mibi kubera ko umwana yari yabuze amata, ariko ubu ikibazo kirakemutse kuko mbonye inka. Icyo nzakora ni ukuyitaho nkayifata neza.”

Musenyeri Musabyimana Assiel yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu guteza imbere abaturage kugira ngo imibereho yabo ibe myiza kuko ari ryo vugabutumwa ryuzuye.

Ati “Ubundi mu ntumbero za EAR Diyosezi ya Kigeme ni uko tugomba gukora ivugabutumwa ryuzuye, rizana iterambere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.”

Yakomeje avuga ko aho Paruwasi igeze hagomba kugaraga impinduka mu mibereho y’abaturage kuko agakiza atari ako mu magambo gusa.

Ati “Ntabwo agakiza ari ako mu magambo, agakiza kaza no mu bikorwa umuntu agahinduka mu mitekerereze no mu mikorere ndete no mu myambarire n’imibereho ku buryo bizana umuntu wuzuye ufite iterambere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”

Yavuze ko bazakomeza gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika kuko babonye ko igira uruhare runini mu guteza imbere Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamagabe, Ndayambaje Janvier, yashimiye amadini n’amatorero ko agira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 muri Gahunda ya Girinka bamaze kugura inka 1115 harimo 232 zaguzwe n’akarere n’izindi 52 zatanzwe n’abafatanyabikorwa naho izindi zikaba zikomoka mu kwitura hagati y’abaturage baba barazihawe kuko iyo ibyaye uwayihawe yoroza mugenzi we.

Yavuze ko kuva Gahunda ya Girinka yatangira mu 2006, mu Karere ka Nyamagabe hamaze gutangwa inka zigera mu bihumbi 18 kandi uwo bayihaye igapfa bamushumbusha indi.

Izo nka zatanzwe zigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage kuko umusaruro mu buhinzi wiyongereye n’imirire mibi mu bana bato iragabanuka iva hejuru ya 35% igera kuri 20%. Ikindi ni uko byongereye imibanire myiza hagati y’abaturage kuko uhawe inka akitura mugenzi we bahita baba inshuti.

Umukozi wa Compassion International mu Karere ka Nyamagabe, Nkuriza Faustin, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 bamaze guha inka imiryango 44 kandi buri nka iba ifite ubwishingizi kugira ngo nigira ikibazo nyirayo ashumbushwe.

Inka igira uruhare runini mu guteza imbere umuturage uyifite
bahawe inka bavuze ko bazitezeho iterambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *