Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023 Umuryango ASAREKA ( Association for Strengthening Agricultural Research in Eastern and Central Africa) Ni umuryango ugamije guteza imbere ubushakashatsi bushamikiye kubuhinzi watangije Amahugurwa azamara Iminsi Ibiri.
Ni Amahugurwa ahuje abantu baturutse mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda ,Ibya Leta ndetse n’Abikorera bafite aho bahuriye n’Ikorana buhanga rya GIS (Geographic Information System),Ikorana buhanga risesesengura amakuru anyuranye ashingiye kubigaragara ku Isi.Aya mahugurwa akaba atangwa kubufatanye nikigo cya Digital Earth Africa(DEA)

Umuryago ufite Icyicaro I kampala Uganda ukaba ukorera mubihugu 10 by’Afurika aribyo U Rwanda ,Burundi,Uganda Sudani,Elitreya ,Kenya Madagasikali na Tanzaniya .
Muri Aya mahugurwa Abanyeshuri biga muri kaminuza y’Urwanda barishimira ko Amahugurwa nkaya abafasha gusangira Ubumenyi n’Inzobere mu bijyanye n’Imikoresherezwe y’Amakuru atangwa n’Ibyogajuru, kubera ko mu ishuri bahura n’Amasomo bakaba bifuza ko bajya bahura n’Impuguke zitandukanye mu bumenyi bunyuranye

Joel Ndayisaba Umunyeshuri muri kaminuza y’Urwanda Umwe mu bamaze gukurikirana Amahugurwa nk’Aya Inshuro nyinshi Tuganira yagize ati << Ni byiza ko tubona Amahugurwa anyuranye mu kunganira Amasomo duhabwa muri Kaminuza nkanjye ubu Ndimo Gusoza Amasomo Ibi bizamfasha kujya hanze mfite Ubumenyi Bunyuranye mu Gusesengura Amakuru anyuranye atangwa n’Ibyogajuru,urugero ni nko kuba ubu maze kumenya gusesengura amakuru atangwa na USGS (United State Geological Survey) amenyerewe kwizina rya LANDSAT nandi atangwa nikigo cy’abanyaburayi cyitwa (European Space Agency) amenyerewe kwizina rya Sentinel aho asesengurwa kugira ngo hasuzumwe uburyo imikurire y’ ibihingwa ibizwi nka Crop Health Monitoring mubihe bitandukanye. Bityo ibyo bizadufasha gusangira amakuru nabahinzi bamenye imikurire yibihingwa byabo maze babashe guhangana nimihindagurikire yikirere hashingiye kimakuru yizewe bityo hahashywe ikibazo cy’ inzara.

Madamasera Joyce Uwamahoro ni Umukozi ukora mukigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi ( Rwanda water Resources Board) yishimiye kuba ari muri Aya mahugurwa , we aravuga ko mukazi asanzwe akora yungutse Ubundi bumenyi buzamufasha kunoza akazi ke hashiwe ku kumenya gusesengura Amakuru Atangwa n’Ibyogajuru.yishimiye ko agiye gusangiza Ubumenyi bagenzi be bityo bikazabafasha kunoza neza Imirimo bakora .

Jean Nduwamungu Umwarimu muri kaminuza y’Urwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi ,Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo , yavuze ko aya mahugurwa aje yunganira Ubumenyi abanyeshuri bo muri kaminuza bahabwa cyane cyane kubiga mu mashami ajyanye n’Ibyiciro bisaba Ubusesenguzi bwimbitse.
Yavuze kandi ko Ubu bumenyi abahugurwa ku isesengura ry’Amakuru atangwa na Saterite bahabwa bukenewe mugihe turimo aho muri Africa Ubuhinzi bukunze kugira ibibazo bifite Intandaro yo kwiyongera kw’Ibiciro by’Ibiribwa ku Isoko , bityo hakaba habasha kumenya Impamvu zibitera mu buhinzi aho bifasha abahanga mu gushaka Ibisubizo byihuse .
Nkuko Bwana Tuyishimire Joseph Umukozi wa ASARECA Umwe mu batanze Amahugurwa yatangaje ko Kwifashisha Isesengura makuru ku rishingiye ku mafoto atangwa na Saterite ku mugabane wa Afurika rikenewe cyane .
Yagaragaje ko Mu gukemura Ibibazo binyuranye biboneka ku buhinzi n’Amazi ari Ingenzi kuba habaho Imikoranire y’Ibigo n’Inzego zose zifite aho zihurira mu bikorwa bijyanye n’Ubuhinzi ndetse n’Amazi . Bityo iri sesengura makuru rikaba rigiye kujya rikoreshwa na benshi kuko ryamaze gushyirwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga
Ubushakashatsi bukomeje gukorwa Umunsi kumunsi kugira ngo Izamuka ry’Ibiciro by’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi ribonerwe Igisubizo . Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano Iki kibazo kikaba kiri mu byagarutsweho .



