Kuri Uyu wa Gatanu Tariki ya 12 Gicurasi mu Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli Riherereye mu karere ka Gakenke . Ni umuhango witabiriwe na Dr Sabin Nsanzimana Ministiri w’Ubuzima aho yari kumwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Irishuri n’Abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.
Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruri ni Ishuri ririmo kwizihiza Imyaka 10 rimaze ritangiye gukora kuko ryatangiye mu mwaka w’2013 kuri iyi nshuro ya Gatandatu Abanyeshuri 173 nibo bahawe Impamyabushobozi , Muri aba 149 barangije mu Ishami ry’Ubuforomo naho 24 ni Abarangije mu Ishami ry’Ababyaza bose bakaba barangije Icyiciro cyambere cya Kaminuza .
Mu ijambo rye NTIRENGANYA Jean Claude Umunyeshuri Uhagagarariye abahawe Impamyabushobozi yashimiye ababyeyi bababaye hafi mu kubafasha kurangiza Amasomo yabo ,yaboneyeho gushimira Ishuri n’Igihugu cyabahaye amahirwe yo kwiga bityo abizeza ko bagiye gutanga Umusanzu wabo mu kwita kubazaza babagana. Yanavuze kandi ku ruhurirane rw’Uyu munsi wo guhamwa Impamya bushobozi n’Umunsi mpuzamahanga w’Abaforomo n’Ababyaza ufite Insanganyamatsiko
Igira iti ’’ Abaforomo bacu ahazaza’’

NTIRENGANYA Jean Claude Umunyeshuri wavuze ijambo mu izina ry’abahawe Impamyabushobozi
Mu Ijambo rye Uhagarariye Inama y’Igihugu Ishinzwe Amashuri makuru (HEC) muri Uyu muhango Bwana …. Yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi bwaruli Abanyeshuri n’Abakozi maze aboneraho kwibutsa Abanyeshuri barangije kwiga muri irishuri ko baje gufasha Leta kumenya Igikwiriye gukorwa kugira ngo Ubuzima bw’Abaturage burusheho kuba bwiza. Yashimiye kandi uruhare runini Kiriziya ifite mu bikorwa binyuranye birimo Uburezi n’Ubuzima .
Mu ijambo ry’Umunyeshuri Ugarariye Abarangije mu Ishuri rikuru ry’Ubuzima
Yagarutse nanone k’Ubufatanye bwiza hagati ya Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima maze ashimira ubudasa ishuri ryagaragaje mu bihe bikomeye bya Covid19 bifashishijwe ikoranabuhanga rizwi mu nyito’’Iyakure’’Ibi bikaba byarabaye mu mashuri make mu gihugu kuko mu gihe hari hashize Umwaka amashuri afunze ryo ryafunguye ku ikubitiro.
Yashimye kandi Intera Ishuri riteye mu Gutangiza Icyiciro cya kabiri mu Ishami ry’Ububyaza n’Ubuforomo rusange aho yagaragaje ko iki cyiciro kiboneka hake , Mu gusoza yasabye ko Ishuri ryakomeza imbaraga n’ubushobozi rifite rikamenyekana ku rwego rwo mu karere no ku rwego mpuzamahanga ari nako rifungura ibyiciro byisumbuyeho.

Dr NDIKUBWIMANA Theoneste Uhagarariye HEC
Muri uyu muhango Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke akaba yari intumwa ya Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru , yatangiye ashimira Kiriziya Gatolika nk’Umufatanyabikorwa wa Leta, anibutsa ko Iri shuri ryashyizweho Ibuye ry’Ifatizo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame , yaboneyeho kubwira Ubuyobozi bw’Ishuri ko Leta irifiteho gahunda nziza kandi nyinshi bityo zimwe mu mbogamizi rifite harimo n’umuhanda Nzove-Gakenke washyizwe mu nyigo anabizeza ko inyigo yawo ku bufatanye bw’Akarere na Minisiteri y’Ibikorwa remezo Umwaka utaha Ibikorwa byo gukora uyu muhanda bizatangira.
Yagaragaje kandi Uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage aho abanyeshuri bajya mu baturage mu kubafasha kwita k’ubuzima bwabo babavura indwara zinyuranye , Uretse nibyo benshi mu baturage babona n’Amafranga kuko ryabahaye akazi . Asoza yishimiye ko Icyiciro cya A0 cyatangiye gukora ndetse ko n’ibindi byiciro biri munzira zo gufungurwa .

NZEYIMANA JMV Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke
Muri uyu muhango wo guha Impamyabushobozi Abanyeshuri basoje Amasomo yabo Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda yashimiye Abarangije Amasomo yabo uko ari 173.
Yatangiye abashimira ko baranzwe no gutsinda amasomo yabo neza kandi anabashimira imyitwarire myiza bagiye bagaragaza aho bagiye banyura hose bimenyereza Umwuga .
Yanishimye ko basoje Amasomo yabo mu gihe Kiriziya Gatolika Irimo gusoza Umwaka wagenewe Uburezi wari Ufite Insanganyamatsiko ivuga umwansa ushoboye kandi ushobotse .
Abihuje n’Amagambo Papa Francis yagarutseho Ubwo gavugaga kumunsi w’Abarwayi tariki 11 Gashyantare aho yavuze mu mvugo yagiraga iti Mu mwiteho Luka 10:35 , Ibi abihereyeho yabise Abasamaritani beza .
Yasabye Abarangije Amasomo yabo kwita ku buzima bw’Abaturage bafite ibibazo bijyanye n’imirire mibi n’igwingira nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere .
Yagaragaje kandi kuba igihugu kigifite ikibazo cy’umubare muke w’Abaforomo n’Ababyaza avuga ko biri mu mpamvu zihutirwa Kiriziya gatolika Ibinyujije muri Arikidiyosezi ya Kigali yashinze Irishuri Ibi bikaba biri muri gahunda yo gufasha Leta mukuzamura Umubare w’Abaforomo n’Ababyaza gukuba kane mu gihe cy’Imyaka 4 iri imbere.
Yashimiye kandi Hec Kuba yarafashije cyane Irishuri kuba haratanzwe Uburezi bufite Ireme hafungurwa Amashami n’Ibyiciro byisumbuye anabonerago kuvuga ko hari icitekerezo cyo gushyiraho Ishami ry’Ishuri hafi mu mujyi wa Kigali Aho yanaboneyeho gusaba ubuvugizi minisiteri y’Ubuzima kubifasha Arikidiyosezi ya Kigaki kuko Ibisabwa byose nk’amashuri n’Ibindi biteguye .

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali
Ministiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana akaba yari n’Umushyitsi mukuru muri Uyu muhango Mu Ijambo rye yahurije ubutumwa bwo gutanga Impamyabushobozi kubaforomo n’Ababyaza basoje Amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli ndetse n’Umunsi mpuzamahanga Isi yizihizaho Umunsi w’Abaforomo maze atanga Ubutumwa bunyuranye burimo kwibutsa Abaforomo n’Ababyaza Inshingano zishingiye ku mu hamagaro bafite Ukomeye .
Yanagarutse kandi ku bibazo bitoroshye bahura nabyo akenshi bishingiye ku kazi kenshi bafite ,Amasaha menshi bakora ndetse n’Umushahara bivugwa ko ari muke .
Yabijeje ko ibi bibazo byose Minisiteri y’Ubuzima ibizi bityo hakaba harimo gukorwa Ubuvugizi mu nzego zose bireba muri Leta kugira ngo bibonerwe Ibisubizo
Yashimiye Kiriziya Gatolika Ubufatanye bwiza mu bikorwa by’Ubuzima n’Uburezi Ikomeje gukora , Kubijyanye n’Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli yabijeje ko Ibibazo bamugejejeho hagiye kwigwa Uko byabonerwa Ibisubizo
Mu gusoza Uruzinduko rwe Minisitiri w’Ubuzima yasuye Ibitaro bya Ruli asura Aganira n’Abakozi b’Ibitaro ndetse asura n’Abarwayi mu rwego rwo kwifatanya n’Abaforomo mu kwizihiza Umunsi wabo.

Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima





