Minisitiri Gatabazi yasabye Kiliziya gukoresha Pacis TV mu kubaka Abanyarwanda bakunda igihugu

Sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda kwifashisha umuyoboro wa televiziyo nshya bwatangije mu kugeza ubutumwa bwiza bwubaka abanyarwanda bakunda igihugu kandi bafite roho nzima zituye mu mubiri muzima.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Televiziyo ya Kiliziya Gatolika, PACIS TV, yari imaze umwaka ikora ariko itarafungurwa ku mugaragaro ndetse ikaba yiyongereye kuri shene zizajya zigaragara kuri Canal+.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika bifitanye igihango mu bufatanye muri gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage cyane cyane uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ashimangira ko iyi televiziyo ije ari indi ntabwe yiyongera kuri ubwo bufatanye.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yakomeje gushyigikira itangazamakuru no kuriteza imbere binyuze muri politiki n’amategeko byashyiriweho gufasha abakora umwuga w’itangazamakuru n’abifuza gushinga ibitangazamakuru byabo.”

Yavuze ko gufungura Pacis TV, nk’igitangazamakuru gishya mu Rwanda byabaye nyuma y’umunsi umwe hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, ari igishimangira ko ubwisanzure mu gihugu bwatumye mu myaka 27 ishize ibitangazamakuru bigenda byiyongera ndetse na Pacis TV ikaba ije kubishimangira.

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko iyi televiziyo ije ikurikira Radio Maria nayo isanzwe ari iya Kiliziya Gatolika kandi byose bikaba byifashishwa mu kugeza ivugabutumwa ku banyarwanda.

Ati “Nsanzwe numva Radio Maria, mu bihe bya Covid-19 yigishaga abanyarwanda uko bakwirinda Covid-19, kubahiriza amabwiriza yashyizweho y’ubwirinzi. Ibi rero na Pacis TV twizeye ko izakomereza muri uwo murongo wo kwigisha ubutumwa bwiza buhindura roho ariko ikanigisha ubutumwa bufasha abantu kubaho neza no gukunda igihugu cyabo.”

Yakomeje agira ati “Na mbere ya Covid-19, ifasha abarwayi, abasaza n’abakecuru batabasha kujya mu misa, byatumye batiheba kandi bakamenya n’amakuru.”

Minisitiri Gatabazi yasabye by’umwihariko ubuyobozi gukomeza kwifashisha Pacis TV, mu kubaka umunyarwanda uhamye uharanira ijuru ariko abijyanisha no guharanira gukunda igihugu cye.

Ati “Kubaka umuntu uhamye ngira ngo ni ibintu abari muri Kiliziya Gatolika bazi kuturusha, bazajya bongeramo uwo mwanya. Kenshi iyo nabonye umwanya ngakurikira ibiganiro mbonamo ibikomeye byo kubaka umuntu. Turizera ko muzakomeza kwigisha abanyarwanda kuba Umukirisitu mwiza ariko akaba n’umunyarwanda mwiza icyarimwe, gukunda ijuru no guharanira kuzarigeramo bikubakwa no gukunda u Rwanda.”

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko ubwo Vatican yashishikarizaga Kiliziya Gatolika ku Isi kugeza ubutumwa ku bakirisitu hifashishijwe ikoranabuhanga ari nabwo hatangijwe iyi televiziyo ya Pacis Tv.

Yakomeje agira ati “Twashishikarijwe gukoresha ibinyamakuru kugeza inkuru nziza ku bantu bose cyane cyane ko ari ijambo ritanga amahoro ryubaka nk’iyi televiziyo y’amahoro [Pacis TV], ishinzwe by’umwihariko gutangaza ihumure n’amahoro ku Isi yacu.”

Cardinal Kambanda yavuze ko bigendeye ku busabe bw’abakristu ndetse n’ubwo Minisitiri Gatabazi yabagejejeho, uretse ibiganiro byibanda ku iyobokamana n’ivugabutumwa, bazongeramo ibigaruka ku kubaka umuryango.

Ati “Muri iki gihe hakenewe gushyigikira umuryango, gufasha umuryango ari abato kubaka umuryango harimo imfubyi zitagize amahirwe yo kugira umuryango, usanga bibana mu mujyi, ubwo rero itangazamakuru rirabafasha mu bujyanama, mu nyigisho z’uburyo urugo rwa Gikirisitu rwubakwa.”

Pacis TV ifite intego yihariye yo kwegeranya abantu n’Imana. Ni yo televiziyo ya mbere ishingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika ikorera mu Rwanda nyuma ya Radio Maria.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko gutangiza Pacis TV ari igishimangira ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu
Cardinal Kambanda yavuze ko bagiye kongera ibiganiro byo kubaka umuryango
Abayobora za Diyosezi zose zo mu Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Pacis TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *