Miliyari 150 Frw zigiye gushorwa mu gufasha inganda guhangana n’icyorezo cya Covid-19

Sangiza abandi

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko urwego rw’inganda ruzagenerwa miliyari 150 Frw azarufasha kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu, inganda zimaze guhabwa amafaranga arenga miliyoni 955 Frw, ariko hari gahunda yo kongera icyo gishoro, ku buryo urwego rw’inganda byitezwe ko ruzahabwa miliyari 150 Frw muri rusange, zizarufasha kuzanzamuka nyuma y’ingaruka zikomeye uru rwego rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko amafaranga azaboneka mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, nyuma y’uko Leta izaba imaze kongera igishoro yashyize mu Kigega Nzahurabukungu, aho byitezwe kizava kuri miliyari 100 Frw zari zashyizwemo mu cyiciro cya mbere, zikagera kuri miliyari 370 Frw.

Muri miliyari 100 Frw zashyizwe mu Kigega Nzahurabukungu, agera kuri miliyari 75 Frw zimaze gutangwa. Byari byitezwe ko muri iki kigega hazongerwamo miliyari 100 Frw, ariko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangaje ko Leta yafashe icyemezo cyo kongeramo miliyari 250 Frw aho kuba miliyari 100 Frw, kugira ngo ingaruka nziza z’iki kigega zigere ku bucuruzi bwagutse.

Umusaruro w’urwego rw’inganda kuva mu mwaka wa 2017

Urwego rw’inganda ruri mu zatekerejweho muri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi, izwi nka NST1, yatangiye mu mwaka wa 2017 ikazarangira mu 2024.

Muri gahunda yari iteganyijwe, umusaruro w’urwego rw’inganda ku musaruro mbumbe w’igihugu wari uteganyijwe kuzamuka, ukava kuri 17% wariho mu mwaka wa 2017 ukagera kuri 21%. Mu mwaka wa 2019 mbere ya Covid-19, uyu musaruro warazamutse ugera kuri 19% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ariko uza kongera kumanuka ujya kuri -4% bitewe n’ingaruka za Covid-19.

Kuri ubu uru rwego ni rwo rwa kabiri rutanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda, kuko rugaha banatu 708.796, bangana na 20% by’abakozi bose mu Rwanda, rukaza rukurikira urwego rw’ubucuruzi rutanga akazi kuri 24,5% ku bantu bose bakora mu Rwanda.

Aba bantu bose bakora mu nganda 962 zikorera mu turere twose uko ari 30, zirimo 596 zikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, 47 zikora ibijyanye n’ubwubatsi n’izindi 346 zikora mu bindi bikorwa bitandukanye.

Inganda 283 muri izo 962, zashinzwe kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2019, bitewe n’ingamba Leta yashyize mu bikorwa zigamije kuzahura urwego rw’inganda muri rusange.

Mu mwaka ushize kandi amafaranga miliyoni 760$ yinjijwe n’uru rwego aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

U Rwanda rufite intego yo kuba rwageze mu bihugu bifite ubukungu buiringaniye bitarenze umwaka wa 2035, ndetse rukazaba rufite ubukungu buteye imbere mu 2050.

Bitewe n’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse no kuba rudafite umutungo kamere mwinshi, biragoye cyane ko u Rwanda rwagera ku ntego z’iterambere rufite, rutubakiye ku rwego rw’inganda, cyane noneho muri ibi bihe isoko rya Afurika ririmo kwaguka nyuma y’isinywa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, aherutse gutangizwa mu ntangiriro za 2021.

Urwego rw’inganda ruzagenerwa miliyari 150 Frw zo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *