Mgr Edouard Sinayobye yatashye anaha umugisha kiriziya Igezweho yitiriwe Sainte Marie Reine yubatswe n’Abakristu Muri Catedrali

Sangiza abandi

Kububufatanye no gushyirahamwe by’abakristu  bo muri Diyoseze ya cyangugu bakomeje  gukora ibikorwa byiza  by’Indashyikirwa aho kuri iki cyumweru  tariki ya 22 Kanama 2021 hatashywe kumugaragaro kiriziya ( Chapelle) yubatswe kubufatanye bw’abakristu  ikaba yatashywe kumugaragaro mu gitambo cya Misa yatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Eduard SINAYOBYE Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu.

Kiriziya nshya yatashywe yubatswe n’Abakristu  nyuma yo kuba batarishimiraga aho basengeraga haje kuba hato kuko hahuriraga abakirisitu batuye mumujyi wa Kamembe  muri Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu  abo ni abaturuka muri Centrale ebyiri arizo Burunga na Gihundwe.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa  Africana Post Bwana NIYIBIDUHA Jean Bosco Perezida wa Centrale ya Gihundwe  Iyikiriziya yatashywe iherereye mo yatangaje ko iki gikorwa cyo kubaka iyi kiriziya Cyatekerejwe n’Abakristu  bifuzaga gusengera ahantu heza kandi hajyanye n’umujyi mwiza wa Rusizi  ubereye ijisho kubera kuba ahantu heza hakikijwe n’ikiyaga cya Kivu ndetse no kumupaka uhuza Urwanda n’Abaturanyi bo mugihugu cya Repubulika ya Congo .yakomeje avuga ko iki  Ikigitekerezo cyakiriwe neza kandi gishyigikirwa n’uwari Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu Nyakwigendera  Mgr Jean Damascene  BIMENYIMANA  watangije igikorwa cy’Inyubako  tariki ya 5 Ukwakira 2015.

Ni iki iyi Chapelle izafasha Paroisse ya Cathedral  ya Cyangugu ?

Africana Post yaganiriye na Padiri mukuru wa Cathedal ya Cyangugu  Ignace Kabera   mubyo yasubije kuri iki kibazo yavuze ko iyi kiriziya ije ari igisubizo cyiza uretse muri Cathedarl ahubwo ari n’Intangarugero muri Diyosezi  kuko abakirisitu bagaragaje urukundo bakunda Kiriziya ubwo bitangaga uko bashoboye kugeza biyujurije kiriziya nziza cyane . Mu ijambo rye ubwo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuze ko abakristu ba Cathedral ya cyangugu bagiye akenshi barangwa no kumvira  Kiriziya yamaze Imyaka 6 aho abakiristu bakoze ibishoboka byose  gusa urugendo rwgiye ruba rurerure  kubera uburyo butandukanye bwasabaga ubushobozi  zimwe mu mbogamizi zabayeho harimo n’Icyorezo cya Covid 19  bwatumye  inyubako itinda ariko abagira neza baraje baduha amaboko nka Mission Autriche  n’abandi  ariko Inama zabaga buri wagatatu w’Icyumweru  zari zigamije gushishikariza abakristu kugira umushinga Uwabo .yasoje avuga ko uyu mushinga warushijeho guhuza  abakrisitu  bahereye kubitekerezo byabaga ari byinshi  byabagamo impaka zubaka  zavagamo imyanzuro  myiza yo gukomeza umugambi wo kubaka .Yasoje ashimira abantu bose bagize uruhare mugufasha no gutera inkunga  ibikorwa by’Ubwubatsi.kuburyo bw’Umwihariko yashimiye abashumba batatu bagize uruhare mukwita kubikorwa  harimo Mgr Hakizimana Celestin wabaye umuyobozi w’Umusigire muri Diyosese ya Cyangugu na Mgr Edouard  Sinayobye wahaye Umugisha iyi kiriziya.

Mme Josephine  Uwibambe  Umusangiza w’Amagmbo akaba ari vice Presidente w’Inama nkuru ya Paruwase

Munyaneza Eugene President wa Komisiyo y’Ubwubatsi

KANKINDI Leoncie  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi

Wari Uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi muri uyu muhango  yatangiye ashimira  urugero rwiza abakristu gatolika ba Gihundwe batanze bagaragaza uruhare rwabo mu gukorera hamwe .yakomeje yibutsa abakiristu ko batakwirara ko Icyorezo cya Covid kigihari kandi uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo tugihashye bityo urugendo rwo kwitagatifuza rubashe kworohera Abakirisitu. Yijeje ubuyobozi bwa Kiriziya ko Ubufatanye munzego zitandukanye Buhari kandi buzakomeza  mu ijamborye  rigufi ariko ryari ribumbatiye ubutumwa bunyuranye yashimiye buri wese witanga agamije iterambere  ari urugero rwiza .

Ni iki Musenyeri Edouard Sinayobye  yasabye Abakirisitu ?

Mu ijambo rye yagarutse cyane  kuri iyi ngoro yatashywe  avuga ko iki ari igikorwa gikomeye Cyabaye umuhango ukomeye wanditswe mugitabo cy’amateka ya  Pariose Cathedral  yabigereranije n’igikorwa gikomeye cyo kubaka umutima Imana ituramo ,yavuze kandi ko Ingoro y’Imana  Atari inyubako isanzwe kuko yubakwa n’Umutima  ibi ninabyo yahereyeho ashimira abakiristu bagize uruhare mugikorwa cyo kubaka ingoro isa neza  maze abasobanurira ko bahawe umugisha ,imbaraga n’ Ubwuzure bw’Inema zibafasha gukomera  mubikorwa bya gitwari yakomeje  .

Kugira ngo ibikorwa by’Iyi kiriziya  bigende neza abakirisitu bifuje  ko abapadiri baza bakabegera  kandi ko bitagoye .Musenyeri Yahumurije abakirisitu abizeza ko ibi zakorwa  maze asabira umugisha abafite Ibikorwa ko Nyagasani abaha umugisha bagacuruza bakunguka ,yasoje Ashimira Abihaye Imana  bo muyandi madini bakomeje kugaragaza ubufatanye bugaragazwa no kuba bitabiriye uyu muhango. Bimwe mubyo atibagiwe ni ukwibutsa abakirisitu kwirinda Icyorezo cya Covid 19 . 

Korali Marie Reine yariribye mu Gitambo cya Misa
Committe ya gize uruhare mu murimo yubwubatsi yahawe ishimwe
Ignace Kabera Padiri Mukuru wa paruwasi Catedrali ya Cyangugu
Kiliziya Marie Reine yahawe umugisha na Mgr Eduard Sintayobye ku ifoto arikumwe na Comite ishinzwe Inyubako.
Soeur Enatha Kanzayire Mama Mukuru w’Umuryango w’Ababikira b’Abapenitante ba Mutagatifu Francisco w’asize

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *