Health / 9 August 2024
Rubavu: Urubyiruko ruracyafite impungenge n’ipfunwe byo kwaka udukingirizo

Kugeza udukingirizo hirya no hino ahahurira abantu benshi cyangwa ahakekwa
ko hashobora kuba abaturage benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida,
binyuze mu mikoranire y’Abajyanama b’Ubuzima n’ibigo nderabuzima, ni imwe
muri serivise zitangwa n’Abajyanama b’Ubuzima. Hari abakigira ipfunwe ryo
kwaka udukingirizo, nyamara kandi ari amagara yabo baba barinda.

Mu gushaka kumenya neza uruhare abajyanama bagira mu gufasha inzego
z’Ubuzima hagamijwe kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida mu
baturage cyane cyane urubyiruko, Africana Post yaganiriye n’urubyiruko rwo mu
kagali ka Nonko, umurenge wa Rugerero, akarere ka Rubavu, mu ntara
y’Uburengerazuba, ruvuga ko rugifite ipfunwe n’isoni zo kujya gusaba agakingirizo
umujyanama w’Ubuzima rukeka ko ahari ababyeyi babo bashobora kuganira
akabaha amakuru ko umwana wabo ajya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi.

Uretse aba bamwe mu rubyiruko bagaragaje ukutamenya no gutinya ko
byamenyekana ko bakora imibonano mpuzabitsina aho bahitamo kuyikora
batikingiye ari nabyo bibaviramo gutwita inda zitateguwe, indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA, hari n’abavuze ko bikiri ikibazo ko
urubyiruko rwatinyuka kujya muri butike cyangwa muri farumasi ngo rusabe
agakingirizo hari undi muntu ubareba cyangwa ubumva bityo bagahitamo
guhimba amayeri yo kwita agakingirizo andi mazina nka Mituweli cyangwa ka
Mituyu.

Abajyanama b’Ubuzima bazamuye icyizere bagirirwa
Umwe mu bajyanama b’Ubuzima ukorana n’Ikigo nderabuzima cya Kabari
giherereye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, Sifa Séraphine yavuze
ko ubu serivise batanga hirya no hino mu midugudu no kuri santere zihuriraho
abantu benshi harimo no kugeza udukingirizo ku baturage, anavuga ko n’iwabo
mu rugo aho batuye umuturage ukeneye agakingirizo ajyayo akagahabwa nta
mpungenge.

Gusa agaragaza ko urubyiruko mbere rutatinyukaga kuba rwasaba Umujyanama
w’Ubuzima agakingirizo kubera gutinya ko ababyeyi bamenya ko bakora
Imibonano mpuzabitsina, gusa ngo kuva aho hatangiriye ubukangurambaga
bunyuranye ku cyorezo cya Sida n’izindi ndwara ubu urubyiruko rusigaye
rutinyuka kandi rugakorana n’umujyanama w’ubuzima kuko rwamenye ko ari

umunyamwuga mubyo yahuguriwe harimo no kugira ibanga ku makuru y’uje
amugana ashaka serivise runaka .

Sifa Serafine ni Umujyanama w’Ubuzima C S Kabari
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Oreste Tuganeyezu atangaza ko kugeza
uyu munsi urwego rw’abajyanama b’ubuzima ruzwi kandi rumaze kugera ku
rwego rushimishije kubera akazi gakomeye bakora ko kugeza ku baturage serivise
z’ubuzima n’ubujyanama bunyuranye. Ibi ngo bisobanuye ko nta mpungege
cyangwa ipfunwe urubyiruko rwagombye kugira kuko bahura na bo kenshi mu
bukangurambaga bunyuranye .

Nk’uko yakomeje abivuga, yagaragaje ko Umujyanama w’Ubuzima hashingiwe ku
mahugurwa menshi ubu akora kinyamwuga, bityo mu byo akora harimo no kugira
ibanga ry’ibyo aganira n’uje amugana ashaka serivise. Urubyirukorero ngo
rugomba gusanga no kwisanzura ku Bajyanama b’Ubuzima no gutinyuka kubasaba
agakingirizo nta pfunwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Oreste Tuganeyezu
Ibitaro bya Gisenyi biha serivise abaturage ibihumbi 55 batuye mu karere ka
Rubavu n’abandi bari mu mirenge y’uturere bihana imbibe aritwo Nyabihu na
Rutsiro. Serivise itanga ubujyanama, gupima no gutanga imiti igabanya ubukana
bwa virusi itera Sida yitaga ku babana na Virusi itera Sida 1180, kugeza tariki ya
31Gicurasi 2024. Muri bo, urubyiruko ni 650 rurimo abahungu 441 n’abakobwa
209.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi
itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri
werurwe 2023 yavuze ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda
bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda
bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka
ushize wa 2024.

©2024 africanapost All Rights Reserved.