Liberia: Perezida Weah yahembye umumotari watoraguye ibihumbi 50$ akayasubiza

Sangiza abandi

Perezida wa Liberia, George Weah yahaye buruse n’amafaranga umusore wo muri iki gihugu witwa Emmanuel Tolue uherutse gutoragura ibihumbi 50$ byari byatawe n’umugore w’umucuruzi akayamusubiza.

Mu minsi ishize nibwo Emmanuel Tolue usanzwe ukora akazi k’ubumotari mu gace ka Nimba yatoraguye ibahasha irimo ibihumbi 50$.

Aya mafaranga yaje kurangishwa n’umugore w’umucuruzi binyuze kuri radiyo, maze nyuma y’igenzura ryakozwe bikemezwa ko ari aye koko Emmanuel Tolue yemera kuyamusubiza.

Ibi byatumye uyu musore w’imyaka 18 afatwa nk’intwari muri iki gihugu kubera ubunyangamugayo yagaragaje.

Iyi nkuru yageze kuri Perezida w’iki gihugu maze amutumira mu Murwa Mukuru Monrovia bagirana ibiganiro.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Perezida Weah yahaye uyu musore ibihumbi 10$, buruse yo gukomeza amashuri ndetse anamugurira moto ebyiri.

Perezida Weah kandi yavuze ko azagenera Emmanuel Tolue igihembo gihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Liberia.

Emmanuel Tolue yacikirije amashuri ye ubwo yari ageze mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza kubera ubushobozi buke, kugeza ubu uyu musore yahawe amahirwe yo gukomeza amashuri ye kugeza muri kaminuza kandi akigira ubuntu.

Perezida George Weah yahembye uyu musore w’umumotari watoraguye ibihumbi 50$ akayasubiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *