Leta y’U Rwanda, UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa batangije ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku burere bw’Umwana hagamijwe kwimakaza Uburere buboneye mu muryango muri ibi bihe bya COVID-19

Sangiza abandi

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi. Mu gihe cy’ukwezi, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa bazakora uruhurirane rw’ibikorwa bigamije kwimakaza uburere buboneye na gahunda y’ubuzima bwiza bwo mu mutwe mu Rwanda.

Mu Rwanda, ukwezi kw’uburere  bw’umwana kuzahuzwa kandi n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika (DAC 2021) uzizihizwa tariki ya 16 Kamena 2021, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana” mu rwego rwo gufatanya gutekereza uburyo abatuye Isibo bagira uruhare rufatika mu mikurire no kurinda abana, bibanda cyane ku gukumira no kurandura imirire mibi y’abana bagamije kwimakaza imikurire y’umwana mu ngo zabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette, yagize ati: “N’ubwo COVID-19 yahungabanije imiryango, cyane cyane mu gihe cya guma mu rugo ubwo abana bisanze badashobora kubona umwanya wabo wo kwisanzura ndetse bagahagarika amasomo, ababyeyi bombi, umugabo n’umugore, bakoze akazi gakomeye ko kwita ku burere bw’abana. Ndabashimira izo mbaraga bashyize mu burere no kwigisha abana babo kugira ngo basigasire ahazaza habo heza. Ndabakangurira gukomeza kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo”

Uburere bw’abana bwakomeje kuba inshingano z’ingenzi kandi zikomeye mu isi – ikindi kandi COVID-19 yarushijeho kugora cyane ababyeyi n’abarezi. Mu mwaka wa kabiri w’icyorezo cya COVID-19, ababyeyi n’abarezi bakomeje kwita ku mikurire n’uburezi bw’abana babo, kwita ku ngo zabo, ari nako bita ku mibereho myiza y’imiryango yabo muri rusange.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, Madamu Juliana Lindsey yagize ati: “Ndangirango nanjye ntere mu rya Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu gushimira ababyeyi kuba barakomeje gukurikirana abana babo bakemera gufata inshingano z’inyongera zitewe n’icyorezo”

“Muri ubu bukangurambaga, tuzibanda ku burere bwiza kandi buboneye bw’abana n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe twifashishije imfashanyigisho zikubiyemo uburyo bwo kwitwaramo muri ibi bihe bya COVID-19”

UNICEF n’abafatanyabikorwa bazerakana akamaro k’ingenzi k’ababyeyi n’abarezi mu mikurire myiza y’abana babo cyane cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana. Ibi bizacishwa mu nyigisho ngufi z’abahanga ku burere bw’abana, inyigisho zigamije gushyigikira ibikorwa by’uburere buboneye ndetse n’ishyirwamubikorwa y’imfashanyigisho y’Igihugu k’uburere buboneye bw’abana bato. Dukurikije ibihe turimo by’icyorezo cya COVID-19, ubukangurambaga buzashyira imbaraga mu kongera ubumenyi ku mibereho myiza y’ubuzima bwo mu mutwe ku babyeyi, abarezi n’abana.

Madamu Julianna Lindsey yongeyeho ko: “UNICEF izakomeza gukorana na Leta n’abikorera ku giti cyabo mu gushyigikira politiki z’igihugu zigamije guteza imbere uburere buboneye n’iterambere ry’umuryango.”

Kuva mu mwaka wa 2016, UNICEF yakomeje gukorana na Leta y’u Rwanda, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu miryango itegamiye kuri Leta mu kunganira babyeyi ndetse no gushyira imbaraga muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato binyujijwe mu gushyiraho ingo mbonezamikurire zita ku bana bato n’imiryango yabo.

Kuva Icyorezo cya COVID-19 cyatera, UNICEF yafashije Leta y’u Rwanda mu gutambutsa kuri radiyo ibiganiro bifasha abana bato gukangura ubwonko no kwiga. Ibi byatumye abana bakomeza kwitabwaho n’igihe bari mu ngo, bityo  imikuririre myiza n’ubumenyi bari barungutse mbere y’icyorezo bikomeza kungabungwa.

Muri ino minsi, UNICEF ifatanije na NCDA bari gushyira mu bikorwa gahunda yiswe “Kwita ku Babyeyi”, iri kugeragezwa mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda. Imfashanyigisho zayo zizongerera ababyeyi n’abarezi ubumenyi n’ubushobozi bwo kurushaho kwita ku bana bato no kubafasha muri ibi bihe bigoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *