Kurinda umwana Guhohoterwa, kutitabwaho, gukoreshwa imirimo ivunanye no guhutazwa bigira ingaruka mbi ku bana haba mu ngo, mu miryango, mu mashuri, n’ahandi baba hose hatuma babaho batekanye

Sangiza abandi

Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bikomeye bihungabanya uburenganzira bwabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ihohoterwa ribabaza umubiri n’ihohoterwa ribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wose mu kubaka umuryango mugari.

Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Abana akenshi bahohoterwa n’abantu basanzwe bazi – Ababyeyi, abaturanyi, abarimu, abo bakundana ndetse n’inshuti zabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60 ku ijana ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse ku bahungo ho icyo kigereranyo kiri hasi cyane.

Akenshi impamvu abana badashaka ubutabazi mu gihe bahohotewe nuko baba bumva ko kubahohotera byaturutse ku makosa yabo cyangwa se bakumva ko ihohoterwa atari ikibazo. Abenshi kandi batekereza ko abagore bagomba kwihanganira ihohoterwa cyane cyane kugirango badahungabanya ubumwe bw’umuryango, kandi bakibwira ko abagabo ari bo bagomba kugira ububasha ku mibonano mpuzabitsina.

Ihohoterwa ritera ibikomere by’umutima akenshi bimara igihe kirekire nyuma yo gukira ibikomere by’umubiri.

Iyo abana bahohotewe, biba bishoboka cyane ko banahutaza abandi bana kandi bakagumana iyo ngeso mbi bakayikurana. Ihohoterwa ryo mu bwana rishobora no gutuma umuntu agira agahinda gakabije, gutwita imburagihe, kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ndetse bishobora no gutuma umuntu agira ibitekerezo byo kwiyahura.

Hakenewe kugira igikorwa byihuse mu guhangana n’ihohoterwa ryugarije abana n’abantu bakiri bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *