Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira Abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa ndetse n’abaryamana n’abo bahuje igitsina.
Hashize igihe Kiliziya Gatolika ku Isi idasiba kumvikana mu birego bishinja Abapadiri bayo gusambanya abana. Mu 2019, Umushinjacyaha wa Leta ya Pennsylvanie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze raporo igaragaza ibikorwa by’urukozasoni by’Abapadiri barenga 300 basambanyije abana barenga 1000.
Iyi raporo kandi igaragaza ko Kiliziya Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze gukoresha abarirwa muri miliyari 3$ yishyura impozamarira imiryango y’abana baba barasambanyijwe n’Abapadiri.
Ahandi ikibazo cy’abana basambanywa n’Abapadiri gikunda kumvikana ni mu Bufaransa.
Jean-Marc Sauvé wakoze iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe n’Abapadiri, muri raporo yashyize hanze mu Ukwakira 2021 yagaragaje abana bagera kuri 216.000 bakorewe ihohoterwa n’Abapadiri ba Kiliziya Gatolika mu Bufaransa kuva mu 1950.
Yavuze ko uwo mubare washoboraga kugera ku 330.000 iyo ibyaha nk’ibi byakozwe n’abandi bakozi basanzwe muri Kiliziya bishyirwamo.
Yavuze ko yabonye ibihamya by’abakoze ibi byaha bari hagati ya 2 900 na 3 200 ku bapadiri 115 000 n’abandi bakuru muri Kiliziya.
Iyi raporo yayo, y’impapuro hafi 2.500, ivuga ko “igice kinini” cy’abahohotewe bari abahungu bakiri abana bo mu ngeri zitandukanye za sosiyete.
Iyi raporo ivuga ko “nyuma y’ibijyanye n’inshuti n’imiryango, Kiliziya Gatolika ari ahantu higanje cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Abenshi bakunze gushinja aba bapadiri gukingirwa ikibaba n’Abepisikopi babo bakabimurira mu zindi paruwasi, aho kubashyikiriza ubutabera cyangwa inzego z’ubuyobozi za Kiliziya.
Kubera uburemere bw’iki kibazo, mu 2016 Kiliziya Gatolika yashyize hanze amabwiriza agaragaramo icyemezo gikarishye cyo kwirukana Musenyeri uwo ari we wese uzahishira Abapadiri basambanya abana.
Iri tegeko rivuga ko Musenyeri uzajya uhishira Abasaseridoti basambanya abana nawe azajya yirukanwa.
No mu Rwanda byarahageze
Muri Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umapadiri wo muri Paruwasi Gatolika ya Kabgayi acyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu.
Ubugenzacyaha bwavuze ko uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 17 yakoreraga Abapadiri bo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.
Mu rwego rwo kumenya uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda, IGIHE yagiranye ikiganiro na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru-Kagugu akaba n’Umucamanza mu Rukiko rwa Kiliziya, Martin Uwamungu.
Padiri Uwamungu yavuze ko ibibazo nk’ibi bitaraba byinshi muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ariko yemeza ko na bike byagaragaye ari agahomamunwa.
Ati “Icyo twashimira Imana ni uko ibibazo nk’ibi biri mu Rwanda ari kimwe cyangwa bibiri ariko icyo navuga ni uko iyo bije ni amahano.”
Yavuze ko Kiliziya y’Isi yose n’iy’u Rwanda byafashe umwanzuro wo kutihanganira Abapadiri basambanya abana baba ab’abahungu n’abakobwa ndetse n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.
Ati “Ni ukuri Kiliziya yose ndetse biturutse kwa Papa i Vatican ubu hari ingamba zikomeye cyane, icyo nakwita ko nta mbabazi na nke. Umupadiri ufatirwa muri ibyo bintu nta na rimwe ashobora kubabarirwa cyane cyane asambanya umwana.”
“Noneho niba Padiri ashobora kuba agirana imishyikirano n’abandi bashobora kuba bangana b’abasore nabyo biba ari agahomamunwa. Nabyo ni ikibazo ariko icyo nababwira ku birebana n’abafata abana byo Papa n’Abepisikopi ni umurongo bahawe no mu rukiko rwa Kiliziya Gatolika mbereye umucamanza rwose ibyo bintu Kiliziya Gatolika ntishobora kubyumva. Ntishobora kubibabarira umuntu uzajya ufatirwa muri ibyo bibazo azajya abihanirwa by’intangarugero.”
Yavuze ko uriya mupadiri wavuzweho gusambanya umwana w’umuhungu ari gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ndetse na Diyosezi akomoka iri kwiga ku kibazo, gusa yemeza ko uwahohotewe atigeze aregera urukiko rwa Kiliziya.
Padiri Uwamungu yavuze ko igihe hari Umupadiri uguye mu cyaha cyo gusambanya umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu akurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’Urukiko rwa Kiliziya rukaba rwagira umwanzuro rumufataho igihe uwahohotewe arurgeye.

itazihanganira abapadiri basambanya abana
src:igihe