Karigombe n’abo biganye ku Nyundo bifashishije umuziki bakebura abashuka abangavu

Sangiza abandi

Abahanzi batandukanye babarizwa mu muryango Imbonizarwo bize umuziki ku Nyundo, basohoye indirimbo nshya bise “Wimuroha” igaruka ku basambanya abana bato ikanakangurira abantu kureka kwigira abafatanyacyaha.

Iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu. Igaragaramo umukinnyi wa filime ubirambyemo Irunga Rongin ari na we mukinnyi w’imena ukina ashuka abana b’abakobwa.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Wimuroha’ kubera ko byagaragaye ko uruhare runini mu gusambanya abana ndetse no kubahohotera akenshi bikorwa n’abagabo, abasore ndetse banasobanukiwe neza ko ibyo bakora ari bibi.

Hari aho baririmba bati “Hoya wimuroha mu mabi, wimuroha aracyari muto. Ntutwarwe n’irari. Angana na bucura bwawe, wimuyobya aracyari muto.”

Aba bahanzi kandi bumvikanamo bibutsa abashaka gushuka aba bana Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Jean Pierre Kwizera, Umuyobozi w’Umuryango Imbonizarwo, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yateguwe mu buryo bwo kugaragariza abantu ko gusambanya abangavu no guhohotera abana bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Ni byiza ko urubyiruko rwakomeza gukora ibishoboka byose byatuma abantu bigishwa kwirinda icyaha cyo gusambanya, abana kitaraba ndetse tukanabereka ingaruka ziva mu gusambanya abana, kuko abana nizo mbaraga z’ejo hazaza, mu kubaka igihugu cyacu.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko muri iyi minsi ibihangano byinshi bisohoka biba byibanda cyane ku bijyanye no gukururira abakiri batoya kwishora mu mico itari myiza ishobora no kuba yabaviramo guhohoterwa bakiri batoya, kubera amagambo agenda akoreshwamo atari meza.

Umuryango Imbonizarwo uvuga ko bazakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abantu b’ingeri zose ku bijyanye no kurwanya, gukumira no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guitar], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *