Itariki nyir’izina yo gutangira gukorera inkingo za COVID-19 mu Rwanda ntiratangazwa ariko imyiteguro irarimbanyije ari na ko inkunga igenda yiyongera.
Nyuma y’uko mu mpera za Kamena 2021 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta y’u Rwanda byasinyanye amasezerano ya miliyari 3,6 Frw azifashishwa mu rwego rw’ubuzima cyane cyane gutangiza gahunda yo gukorera izo nkingo mu gihugu; ku wa 29 Nyakanga 2021 Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, Holm Keller, yaje i Kigali agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye byibanze kuri iyo ngingo.
kENUP Foundation ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, wamenyekanye cyane mu gutera inkunga ubushakashatsi n’ihangwa ry’udushya mu rwego rw’ubuzima. Wibanda cyane ku ikorwa ry’imiti n’inkingo, uwo muyobozi akaba yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rutegura gutangira kubihakorera.
Kuva inkingo za COVID-19 zatangira kuboneka Afurika yakomeje gusigara inyuma y’indi migabane mu bikorwa by’ikingira cyane ko ubu imaze gukingira 5% gusa mu gihe u Burayi buri imbere bwakingiye 86%.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabigarutseho kenshi agaragaza ko ikwiye kuhakura isomo ryo kwiyubaka kurushaho, ati “Tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu”.
Inyungu u Rwanda rwiteze nirutangira gukora inkingo za COVID-19
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro biganisha ku gukorera inkingo za COVID-19 mu gihugu. Icyo gihe yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buzima yiswe “Global Health Summit” yahuje abayobozi b’ibihugu bigize G20, ab’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuzima.
Yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kizatuma Covid-19 iranduka ubuzima bugasubira mu buryo.
Ati “Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”
Nta gushidikanya ko inyungu ya mbere u Rwanda rufite mu kuba inkingo zakorerwa mu gihugu ari ukuzibona bitarugoye, bityo rukabasha gukingira abaturage barwo vuba. Bavuga ko “ujya gutera uburezi arabwibanza” kandi “ijya kurisha ihera ku rugo”.
Nubwo izizakorwa zose rutazikubira ariko amahirwe yo kwihutisha ikingira azaba yiyongereye cyane.
Magingo aya ruri ku mwanya wa 139 mu ikingira rya COVID-19, aho rumaze gukingira 6,8% barimo 3,6% bahawe dose imwe na 3,2% bakingiwe byuzuye.
Icya kabiri ni uko bizatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko urwego rw’ubuzima.
Ubu muri Afurika ni rwo na Sénégal, Afurika y’Epfo na Algérie bifite gahunda yo gukora inkingo za COVID-19 gusa. Ghana, Tunisie, Maroc na Misiri na byo byagaragaje ubushake bwo kuzikora ariko ntiharaterwa intambwe ikomeye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.
Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo.”
Itangizwa ry’icyo gikorwa rizatuma u Rwanda rushyirwa ku rutonde rw’ibihugu byatanze umusanzu ukomeye mu guhangana n’icyorezo kitazibagirana mu mateka y’Isi bibinyujije mu gukora inkingo; rusanzwe ruriho ibitageze kuri 30 byiganjemo ibyateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa,Canada, u Budage, u Butaliyani, u Buhinde, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi.
