Inteko y’Umuco yatangaje ko ubusizi bugiye kubyazwa umusaruro kandi butezwe imbere nk’izindi ngeri z’ubuhanzi mu kubungabunga umuco w’u Rwanda.
Byagarutsweho mu Kiganiro cyatanzwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Ubusizi cyanyujijwe kuri RBA ku wa 21 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kuwizihiza ku nshuro ya Munani.
Ni ikiganiro cyibanze ku ishusho n’umwihariko by’ubusizi mu Rwanda kuva mu myaka yo hambere kugeza muri iki gihe, uko bwabayeho n’akamaro kabwo mu mateka n’umuco w’Igihugu.
Inganzo y’ubusizi yatangiye ku Ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli watwaye u Rwanda mu myaka ya 1500, ubwo Umugabekazi Nyirarumaga yatangizaga uburyo bushya bwo kuvugamo ibyari bisanzwe bizwi nk’ibinyeto [soma ibinyeeto] byahimbwaga n’abenge [soma abêenge], “hagamijwe kwibutsa amateka y’Abanyarwanda n’aho bageze”.
Ibyo binyeto byari bisanzwe bivuga amateka, ibigwi n’ibirindiro by’umwami umwe gusa. Mu kubinoza neza Nyirarumaga yatangije uburyo bwo guhuriza uruhererekane rw’abami benshi mu gisigo kimwe kandi kikumvikanamo n’ibigwi n’ibirindiro [ibikorwa] byabo. Icyo gihe byatangiye kwitwa “Ibisigo Nyabami”, uwahimbye akitwa umusizi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukumbuzi b’Ireme ry’Umuco n’Amateka by’u Rwanda, Lt Col Nyirimanzi Gérald, yasobanuye ko kuva kera na kare ubusizi bwabaye uburyo bwo kubika amateka n’umuco by’u Rwanda.
Yagize ati “Imvugo y’ubusizi uyisanga mu mazina y’inka, mu bisigo, mu bwiru ndetse n’ubucurabwenge. Usanga rero iyo mvugo ijimije ituma amateka n’umuco bibikwa.”
Umuyobozi w’Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe Ururimi n’Iterambere ry’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko uretse kubika amateka, imvugo ijimije ikoreshwa mu busizi ari “ikigega cy’ururimi” kuko ikubiyemo amagambo yabugenewe aryoshya ururimi mbonera rw’Ikinyarwanda.
Yagize ati “Mu busizi hakoreshwa imvugo irenze isanzwe; ya yindi yitarura iyo dusanzwe tuzi. Ni imvugo usiga byaba ngombwa umuntu agasigara asiganuza. Iyo mizimizo, izo mvugo shusho, ayo magambo yabugenewe aba anashingiye ku muco Nyarwanda akenshi.”
“Ni yo mpamvu ubusizi tubuha agaciro cyane kuko burenze guhanga bisanzwe, ahubwo tuvomamo n’ibindi. Niho tuzavoma ya magambo meza dushishikariza n’izindi ngeri z’ubuhanzi gukoresha ku buryo abasizi babera urugero abandi bahanzi mu gukoresha neza Ikinyarwanda. […] Navuga ko ubusizi ari ikigega cy’ururimi.”
Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umuco n’Uburezi (UNESCO), Kajuga Jérome, yasobanuye ko iryo shami rijya gufata umwanzuro wo kwizihiza umunsi w’ubusizi ryashingiye ku kuba ryarasanze burimo ubuhanga butangaje.
Ati “Mu 1999, mu Nteko yabo [UNESCO] basanze ubusizi bubitse ubuhanga butangaje, basanga ibihugu bikwiye gukangurirwa gukora ubwo bushakashatsi buba mu bisigo.”
Aho ni ho Uwiringiyimana yahereye avuga ko ubusizi bugiye kubyazwa umusaruro, kuko buri mu bifasha kubungabunga Ikinyarwanda.
Yagize ati “Turashaka kububyaza umusaruro [ubusizi] kuko tuzi ko budufasha kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda. Icya kabiri tubuteganyiriza ni uko tugiye kubuvana aho buri, bugaragare nk’izindi ngeri z’ubuhanzi tuzi nk’umuziki.”
Yavuze ko Inteko y’Umuco yiteguye gufatanya n’abasizi mu kugera ku byifuzo bagiye bayigezaho, birimo kongera amarushanwa mu basizi haba abato n’abakuru, gusaba inzego zikora ubukangurambaga kwifashisha abasizi, gufasha abasizi kubona icapiro, kurushaho kwigisha no guteza imbere ubusizi mu mashuri n’ibindi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi wizihijwe ku nshuro ya Munani ku rwego rw’Isi, mu gihe u Rwanda rwawizihije ku nshuro ya Karindwi kuko rwabitangiye mu 2014 Isi imaze umwaka ibitangiye. Insanganyamatsiko ya 2021 iragira iti “Twimakaze umurage wacu ubitse mu busizi Nyarwanda.”
Ubusizi mu Rwanda rwo hambere bwari bufite igisobanuro gikomeye, kuko aribwo bwifashishwaga mu kuvuga umwami imyato, amateka y’Igihugu [hari abikirizi bashinzwe kubifata mu mutwe], mu kugira inama umwami no gusingiza inka nk’ikimenyetso gikomeye mu muco w’Abanyarwanda.
Mu bihe by’ubukoloni bwacitse intege busubira inyuma ndetse nyuma y’aho ibisigo ntibyongera kubaho ahubwo habaho imivugo kuko abami batongeye kwima ingoma ndetse n’imigenzo ya Cyami igakendera.
Nubwo usanga mu ngeri z’ubuvanganzo zihari, uyu munsi ubusizi buri mu zidakunzwe cyane, hari abanambye ku muco wabwo no gukomeza kubushyigikira. Abo ni bo Inteko y’Umuco yiyemeje gushyigikira ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iherutse kuvuga ko itazabatererana.
Ku Munsi Mpuzamahanga w’Ubusizi, Inteko y’Umuco yanatanze amashimwe ku bitangazamakuru bitatu byagize uruhare mu kumenyekanisha agaciro k’ubusizi ari byo RBA, Isango Star na Radio Huguka ndetse n’abasizi bahize abandi.
