Ingaruka za Covid-19 ku madini yo mu Rwanda n’ahazaza hayo

Sangiza abandi

Umwaka urashize icyorezo cya Covid-19 cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, gica ibintu ibintu hirya no hino. Mu ntangiriro, ubuhanuzi bw’abanyamadini kuri icyo cyorezo bwabaye bwinshi ariko kimaze gukwirakwira abahanuzi bacishije make.

Uwibukwa cyane ni umunyabitangaza ukomeye wo muri Nigeria, TB Joshua, uyobora urusengero Synagogue Church of all Nations (SCOAN), wari wahanuye ko tariki 27 Werurwe 2020 Coronavirus izaba yaburiwe irengero. Iyo tariki yageze ahubwo aribwo icyorezo gisya kitanzitse.

Mu mwaka ushize habaye byinshi, ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze amadini aza mu bya mbere byahagaritswe.

Uretse amadini yifite yakomeje guhanyanyaza yifashije ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru, ayacumbagiraga aheruka abayoboke muri Werurwe.

Ubusanzwe amadini n’amatorero mu Rwanda ni kimwe mu bifite umwanya ukomeye mu buryo budasanzwe kuko umubare munini w’Abanyarwanda bizera Imana, nk’ikimenyetso cy’ubukirisitu bwadutse nyuma y’umwaduko w’Abakoloni.

Icyakora, hari impungenge ku hazaza h’amadini mu minsi iri imbere nyuma y’ihungabana rikomeye ryatewe na Covid-19 haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abanyamadini n’amatorero, arimo ayashegeshwe na Covid-19, abayobozi bayo bagarutse ku ngaruka zikomeye zabonetse mu madini ndetse n’uko amwe ari kubaka ishusho nshya hagamijwe kubaka imyizerere ihamye mu bayoboke babo.

Abayoboke bari gukendera…

Amadini menshi ahamya ko guhurira mu nsengero byagiraga umumaro ukomeye ku bayoboke bayo kuko hari abantu bafashwaga no kuba hamwe n’abandi bitewe n’amateka banyuzemo cyangwa imibereho yabo mu buzima bwa none.

Kuba abantu batakiri guhurira mu nsengero nk’uko byari bisanzwe, hari impungenge ko mu gihe Covid-19 izaba irangiye amadini menshi azabogoza kubera abayoboke bayo bashobora kutazasubira mu nsengero abandi bakerekeza mu yandi madini.

Pasiteri Desiré Habyarimana yabwiye IGIHE ko amadini ashobora kuzabura abayoboke bitewe n’uko Abanyarwanda bagize ihungabana mu myizerere.

Ati “Urebye muri ibi bihe bya Covid-19, ibijyanye n’imyizerere byarahungabanye, abantu benshi basubiye inyuma, amakimbirane mu ngo yariyongereye. Kugeza uyu munsi n’abantu bafunguriwe abantu ntibaratangira kuza mu rusengero ni ukuvuga ko ukwizera kwabo kwahungabanye.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Bishop Rucyahana John, yavuze ko mu buryo bufatika abayoboke bazagabanuka.

Ati “Urebye kwizera ko kurahari, ni ukuvuga ko abayoboke mu kwizera bazaguma kubaho ariko mu buryo bufatika bazagabanuka. Ahubwo dukwiye kureba icyo abayobozi b’amadini bakwiye gukora kugira ngo bagarure abayoboke mu buryo bufatika.”

Hari bamwe mu bayobozi b’amadini batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bavuze ko bishobora gutuma ubwo insengero zizaba zemerewe gukora uko byari bisanzwe bashobora kutazafungura imiryango kuko bamwe mu bayoboke babo baguye, abandi bakigira mu madini yamaze gufungurirwa.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, Byiringiro Hesron, yagize ati “Buriya ingaruka za Covid-19 nta gace na kamwe zitagezeho, ari ku miryango mito, ku miryango migari ari no ku gihugu yagize icyo ikora muri iyo miryango yose.”

“Itorero rero n’abaturage burya kandi kugira ngo itorero rigire icyo rigeraho ni uko abaturage baba bameze neza, bakaba bafite amahoro yo mu mutima, burya iyo batabifite n’itorero ntirikora neza. Niba abantu babatizwaga mu mazi magari ubu ntibikiri gukorwa birumvikana ko hari cyo itorero ryahungabanyijweho.”

Kugeza ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, mu 2015 bwagaragaje ko imiryango ishingiye ku madini n’amatorero ifite ubuzima gatozi irenga 1500.

Hambere aha wasangaga umuntu wese ashaka gushora imari ye mu bijyanye n’iyobokamana atagamije kwamamaza ubutumwa bwiza ahubwo yishakira indoke.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, ibikorwa bimwe abanyamadini bamwe babyazaga amafaranga birimo kwizeza ibitangaza abayoboke babo no gutura ntibigikorwa, abenshi bagiye muri iyo mishinga ntibabona aho bakura amafaranga nk’uko babitekerezaga.

Pasiteri Habyarimana yagize ati “Mbere ya Covid-19 bigeze gufunga insengero nyinshi ziri mu kajagari, biriya byasize isomo ku bantu bose bashinga amadini uko babonye ariko Covid-19 yo yaje ihuhura n’akari gasigaye. Abari bafite amatorero agitangira byarabagoye cyane ku buryo no kubona ifunguro byari ikibazo.”

“Mbona isomo Covid-19 idusigiye ari uko abantu bakwiye kubaho mu bumwe n’ubwiyunge no gufatanyiriza hamwe, bakiga gukorera mu bumwe no mu rukundo bitari ibyo kubyuka ukigumura ukajya gushinga itorero ryawe.”

Yavuze ko ku bantu bagiye muri uwo murimo bagamije kubona amafaranga bizagorana cyane kuri bo kubona amafaranga y’abakirisitu kubera ko bamaze kumenya ko bashobora kubaho batajya no mu nsengero.

Pasiteri Desiré Habyarimana yavuze ko inyigisho z’amadini zikwiye guhinduka zikajyanishwa n’ibikenewe mu muryango nyarwanda
Umuvugizi wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko Covid-19 yahungabanyije n’ubukungu bw’itorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *